• UN irashinja Kongo guhohotera abantu mu gihe cy’amatora

    Raporo y’umuryango w’abibumbye (UN) yasohotse tariki 20/03/2012 irashinja inzego z’umutekano z’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kwica no gufunga abantu bitubahirije amategeko mu gihe cy’amatora ya Perezida yabaye mu mpera z’umwaka wa 2011.



  • Thomas Lubanga yahamwe n’icyaha cyo kwinjiza abana mu gisirikare

    Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga, tariki 14/03/2012, rwahamije Thomas Lubanga icyaha cyo kwinjiza abana bari munsi y’imyaka 15 mu gisirikare hagati y’umwaka wa 2002 na 2003.



  • Côte d’Ivoire: Guillaume Soro yatowe kuyobora inteko nshingamategeko

    Nyuma yo gusezera ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe mu cyumweru gishize, Guillaume Soro yatowe ku bwiganze bw’amajwi kuyobora inteko nshingamategeko y’igihugu cya Côte d’ivoire kuwa mbere tariki 13/03/2012.



  • Uganda: Abantu 60 bakekwaho gushaka guhirika ubutegetsi bafashwe

    Abantu 60 harimo abapolisi bakuru baherutse gutabwa muri yombi mu bice bitandukanye by’igihugu cya Uganda bakekwaho gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni.



  • Perezida Nkuruzinza yatumiwe kubwiriza muri Zion Temple i Londre

    Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza, yatumiwe kuzabwiriza mu giterane cy’ububyutse cyateguwe n’itorero Zion Temple cyizabera i Londre mu Bwongereza tariki 24/02/2012.



  • Ingabo 49 ziri mu butumwa bw’amahoro muri Darfur zafashwe bugwate n’umutwe wa JEM

    Ingabo 49 z’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe kugarura amahoro mu ntara ya Darfur (UNAMID) n’Abanyasudani batatu batawe muri yombi n’inyeshyamba zo mu mutwe wa JEM (Justice and Equality Movement), zibashinja kwinjiza abatasi ku butaka bwabo nta ruhushya.



  • Jaynet Kabila Kyungu na Zoe Kabila Mwanza Mbala

    Abavandimwe ba Perezida Kabila batorewe kuba abadepite

    Abavandimwe babiri ba Perezida Kabila batorewe kwinjira mu nteko ishinga amategeko mu matora y’intumwa za rubanda yabaye kuwa 28/11/2011 mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.



  • Raïa Mutomboki Mboko: Umutwe mushya wiyemeje guhangana na FDLR

    Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo havutse umutwe mushya witwa Raïa Mutomboki Mboko witwaje intwaro, uvuga ko wiyemeje guhangana n’inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR kubera ubwicanyi zikomeje gukorera abaturage b’Abanyekongo.



  • Yayi Boni arizeza kugarura amahoro muri Afurika

    Yayi Boni, umuyobozi mushya w’umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) akaba na Perezida wa Benin, yavuze ko azakora uko ashoboye kugira ngo agarure amahoro muri Afurika.



  • Abahoze ari ingabo za Khadafi bazamura ibendera rya kera rya Libiya mu mujyi wa Bani Walid.

    Ingabo zari iza Kadhafi zafashe umujyi wa Bani Walid

    Nyuma y’imirwano ikomeye yabashyamiranyije n’ingabo z’inama y’iguhugu y’inzibacyuho muri Libiya (CNT) igahitana abasivili bagera kuri batanu, ingabo zahoze ari iza Kadhafi nyuma zikaza kwifatanya na CNT zigaruriye umujyi wa Bani Walid, kuva tariki 24/01/2012.



  • Ingabo za Congo zishimiye urupfu rw’abasirikari batanu ba FDLR

    Umuvugizi w’ingabo z’igihugu za Congo ziri mu mutwe wiswe «Operation Amani Leo», Col. Sylvain Ekenge, aratangaza ko ingabo z’icyo gihugu zinejejwe n’urupfu rw’umusirikare wa FDLR wari ufite ipeti rya ofisiye na bagenzi be bane bishwe tariki 22/01/2012.



  • Charles Taylor ngo yaba yarakoreraga CIA

    Ibiro by’ubutasi mu kurinda umutekano wa Leta Xunze Ubumwe z’Amerika (Defense Intelligence Agency [DIA]) birahamya ko uwahoze ari Umukuru w’igihugu cya Liberiya, Charles Taylor, yarokoreye ibiro by’ubutasi by’Amerika (Central Intelligence Agency [CIA]) na Minisiteri y’Ingabo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika guhera mu (...)



  • Burundi: Utubari turungukira mu ibura ry’amashanyarazi

    Kubura kw’amashanyarazi mu gihugu cy’u Burundi ni kimwe mu bishimisha kandi bikongerera amafaranga abacuruzi mu tubari n’amaresitora muri icyo gihugu.



  • Abagande 29 bahagaritswe na police ya Kenya bashaka kujya muri Al Shabab

    Umuvugizi wa polisi ya Kenya, Eric Kiraithe, yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ko Abagande 29 bafashwe bari kubazwa ku bikorwa barimo gutegura byo gushaka kujya muri Somalia gufasha umutwe w’iterabwoba wa Al Shabab.



  • ADH irasaba ko Habré aburanishirizwa mu Rwanda

    Umuryango urengera uburenganzira bwa muntu muri Tchad (Réseau des Associations de Défense des Droits de l’Homme [ADH]) urasanga Hissène Habré akwiye kuburanishirizwa mu Rwanda kuko aribwo uru banza rwe rwakwihuta.



  • Amato 69 y’Abashinwa yabujijwe kuzongera kuroba mu mazi ya Congo

    Umujyanama wa Minisitiri y’Uburobyi muri Congo, Dieudonné Kiessiekiaoua, aratangaza ko amato 69 y’amasosiyete atatu y’Abashinwa yabijijwe kuzongera kuroba mu mazi ya Congo guhera tariki 30/12/2011.



  • Congo: FDLR yongeye gukura abaturage b’i Walikale mu byabo

    Ibiturage byinshi byo mu gace ka Waloa Yungu, mu natara ya Walikale iri mu majyaruguru ya Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo, nta muturage ukirangwamo kubera imirwano imaze iminsi ihanganisha umutwe mushyashya wa FDC n’Inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR.



  • Afurika y’Epfo irashaka kuyobora Ubumwe bw’Afurika

    Ikinyamakuru Africa Review cyanditse ko Afurika y’Epfo irimo kwitegura guhatanira umwanya wo kuyobora Komisiyo y ‘Ubumwe bw’Afurika kuko manda ya Dr. Jean Ping izarangirana n’uyu mwaka.



  • Eto’o yatangije ku mugaragaro isosiyete y’itumanaho ye bwite

    Samuel Eto’o Fils, tariki 22/12/2011, mu mujyi wa Douala muri Cameroun, yatangije ku mugaragaro isosiyete ye bwite izajya icuruza itumanaho rya telefono yitwa Set’Mobile.



  • Abatsinzwe amatora muri Kongo barahamagarira abayoboke babo kwigaragambya

    Abahanganye na Kabila batangaje ko uyu munsi bateranira hamwe ngo bahamagarire abayoboke babo kwigaragambya bamagana ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), mu cyo bise opération « villes mortes ».



  • Byemejwe ko Kabila ari we watsinze amatora

    Urukiko rw’ikirenga rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, tariki 16/12/2011, rwemwje ko Perezida Joseph Kabila ari we watsinze amatora y’umukuru w’igihugu ku majyi 49% ariko uwagize amajwi ya kabiri (32%), Etienne Tshisekedi, ntiyemeranywa n’ibyavuye mu matora.



  • Joseph Kabila yegukanye intsinzi ariko Tshisekedi ntarava ku izima

    Mu masaha y’umugoroba ejo tariki 09/12/ 2011 nibwo komisiyo y’amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC)yatangaje ko Kabila ari we wegukanye intsinzi mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye tariki 28 Ugushyingo uyu mwaka. Joseph Kabila Kabange wo mu ishyaka PPRD yagize amajwi agera kuri 48,95 %, (...)



  • Laurent Gbagbo yanze ko bamusomera ibyaha aregwa

    Laurent Gabgabo wahoze ari Perezida wa Cote d’Ivoire, teriki 05/12/2011, yitabye bwa mbere Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La Haye. Ubwo, Sylvia Fernandez, pererzida w’inteko iburanisha Gbagbo yamubazaga niba ashaka gusubirirwamo ibyaha aregwa, Gbagbo yavuze ko atabishaka.



  • RDC: Gutangaza ibyavuye mu matora byigijwe inyuma

    Komisiyo y’amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) yavuze ko gutangaza ibyavuye mu matora byigijwe inyuma ho iminsi ibiri kubera ibibazo by’ibikoresho (logistique).



  • Kongo: hari impungenge ko hameneka amaraso igihe cyo gutangaza uwatsinze amatora

    Ejo abasenyeri bo muri Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo bakoranye ikiganiro n’abanyamakuru bababwira ko bafite impungenge ko, tariki 06/12/2011, ubwo hazatangazwa umwanzuro wa nyuma w’amatora hashobora kongera kumeneka amaraso nk’uko bimaze iminsi biba.



  • RDC: Kohererezanya SMS byahagaritswe

    Radio Okapi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) yatangaje ko guhera tariki ya 03/12/2011 muri icyo gihugu hose kohererezanya ubutumwa bugufi kuri telephone (SMS) byahagaritswe.



  • RDC: Abakandida bane basabye ko amatora yateshwa agaciro

    Abagabo bane bahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo basabye ko amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’abagize inteko ishinga amategeko yabaye tariki 28/11/2011 yateshwa agaciro kuko atabaye mu bwisanzure. Abo bakandida ni Léon Kengo wa Dondo, Adam Bombole, Mbusa Nyamwisi na Vital (...)



  • Laurent Gbagbo yoherejwe i La Haye

    Uwahoze ari umukuru wa Cote d’Ivoire, Laurent Gbagbo, yaraye yoherejwe mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye aho azaburanishirizwa ibyaha aregwa.



  • Sudani yirukanye ambasaderi wa Kenya muri icyo gihugu

    Sudan ejo yirukanye ambasaderi wa Kenya muri icyo gihugu kubera ko umucamanza wo muri Kenya, Nicolas Ombija, yashyize ho impapuro zihagarika perezida wa Sudani, Omar el-Béchir.



  • Ese Kongo ntiyazahura n’ibibazo nk’ibyabaye muri Cote d’Ivoire?

    Etienne Tshisekedi umwe mu bakandida bahatanira umwanya wa perezida wa Repubulika muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ngo mu buzima bwe bwose yahoranye inzozi zo kuzaba perezida wa Repubulika muri Congo.



Izindi nkuru: