Senegal n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika bumvikanye ku rukiko ruzaburanisha Hissene Habre

Kuwa gatatu tariki 23/08/2012, igihugu cya Senegali gicumbikiye Hissene Habre wabaye Perezida wa TChad cyasinye amasezerano n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika azashyiraho urukiko rwihariye ruzamuburanisha.

Nyuma yo gushyira umukono kuri ayo masezerano, Minisitiri w’ubutabera wa Senegali, Robert Dossou, yatangaje ko nta mbogamizi zikiriho bityo bakaba bagiye gutangira gushaka abacamanza bazakora muri urwo rukiko.

Urukiko ruzayoborwa n’umucamanza ukomoka muri Afurika yungirizwe n’abandi bacamanaza babiri bo muri Senegali; nk’uko ibiro ntaramakuru bya Hirondelle bibitangaza.

Biteganyijwe ko urubanza rwa Hissene Habre ruzatangira mbere y’impera z’uyu mwaka; nk’uko amasezerano yashyizweho umukono abigena.

Kuburanisha Hissene Habre bizerekana ko Afurika ifite ubushobozi bwo kuburanisha abenegihugu bayo; nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’ubutabera wa Senegali.

Urukiko mpuzamahanga rw’ubutabera n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu imaze imyaka myinshi itunga urutoki igihugu cya Senegali gukingira ikibaba Hissene Habre kugira ngo adashyikirizwa ubutabera.

Igihugu cya Senegali cyasabwe inshuro nyinshi kumworohereza kuburanira mu gihugu cy’u Bubiligi ariko icyo cyifuzo giterwa utwatsi na Senegali ubwayo ndetse n’ibihugu by’Afurika bivuga ko nabyo bifite ubushobozi bwo kuburanisha Abanyafurika bakoze ibyaha.

Hissene Habre yabaye Perezida wa Tchad guhera mu mwaka w’i 19982 kugeza mu mwaka w’i 1990. Muri iki gihe cy’ubutegetsi bwe aregwa n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ubwicanyi bw’abanyepolitiki n’abaturage babarirwa mu bihumbi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka