Sudani: impanuka y’indege yahitanye umuminisitiri

Minisitiri wari ushinzwe iyobokamana mu guhugu cya Sudani yahitanywe n’impanuka y’indege yabereye ahitwa Kordofan mu gitondo cyo kuri icyi cyumweru tariki 19/08/2012.

Ghazi Al-Sadiq wari kumwe n’abandi bayobozi bahitanywe n’impanuka ubwo bajyaga mu masengesho yo gusoza ukwezi kw’igisibo kwa Ramadan mu majyepfo ya Kordofan.

Abagera kuri 31 nibo batangajwe ko bazize iyi mpanuka nubwo hataratangazwa icyayiteye, Leta ya Sudani yavuze ko bishobora kuba byatewe n’imihindagurikire y’ikirere yagaragaye ku kibuga cya Talodi.

Akarere kabereyemo iyi mpanuka kari gasanzwe kadafite umutekano kubera umutwe urwanya Leta witwa SPLM-N (Sudan People’s Liberation Movement North) watangiye kurwana muri Kamena 2011, ariko wari mu mishyikirano na Leta ku buryo byari byitezwe ko amasezerano atangira gushyirwa mu bikorwa mu cyumweru gishize, abaturage bahatuye bagashobora kugezwaho ibiribwa.

Umujyi wa Talodi mu majyepho ya Sudani aho indege yari igiye.
Umujyi wa Talodi mu majyepho ya Sudani aho indege yari igiye.

Umuvugizi wa Leta akaba na Minisitiri w’itangazamakuru, Ahmed Bilal Osman, ntiyigeze yemeza ko iyi ndege yarashwe n’uyu mutwe uyirwanya ahubwo umuvugizi w’ikigo gishinzwe indege Abdul-Rahim yavuze ko indege yagize ikibazo cy’ikirere yageragezaga kugwa igahita ishwanyuka abayirimo bakitaba Imana.

Iyi mpanuka y’indege ibaye iya kane mu myaka ine ishize. Tariki 20/06/2012 indege ya gisirikare yakoze impanuka igahitana babiri, tariki 30/12/2011 kajugujugu ya gisirikare nabwo yishe batandatu mu burengerazuba bwa Darfur mu gihe 2008 habaye izindi mpanuka z’indege ebyiri zahitanye abarenga 11.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka