Goma: Igitero cyahitanye umwe mubashinzwe kurinda Perezida Joseph Kabila

Mu ijoro rishyira kuwa gatatu tariki 26 Nzeri 2012 mu mujyi wa Goma hagabwe igitero cyaguyemo umwe mu barinda Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Joseph Kabila.

Amasasu yumvikanye mu gihe cy’amasaha make mu gace ka Katindo ko mu mujyi wa Goma. Iki gitero kikaba cyaguyemo umwe mu barinda perezida Joseph Kabila ndetse n’abasivile babiri.

Kugeza ubu, zaba inzego zishinzwe umutekano ndetse n’ubuvugizi bwa Leta ya Kongo Kinshasa, ntacyo baratangaza ku waba ari inyuma y’iki gitero.

Ubuyobozi bw’ibanze bwabyise igikorwa cy’abacengezi, aho busaba polisi n’igisirikare gukora ibishoboka byose bakabasha kugenzura umutekano wose muri Goma.

Igikorwa nkiki, abaturage bakibona nk’ikizere gike mu kurindirwa umutekano wabo muri Goma.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka