Amissah-Arthur yatorewe kuba visi Perezida wa Ghana

Perezida wa Ghana mushya, John Mahama wagiyeho asimbura Atta Mills witabye Imana mu kwezi gushize yashyizeho visi Perezida witwa Amissah-Arthur wari guverineri wa Banki Nkuru y’igihugu ya Ghana.

Kwesi Bekoe Amissah-Arthur w’impuguke mu bukungu yemejwe n’inteko ishingamategeko tariki 06/08/2012 ku byiganze bw’amajwi ahita arahirira inshingano atorewe nk’uko biteganwa n’itegekonshinga rya Ghana mu ngingo ya 60.

Amissah-Arthur yabaye Minisiteri w’imari wungirije muri Leta ya Jerry Rawlings ahava ajya muri Banki Nkuru aho yerekanye ubushobozi bwe mu mavugurura yatumye igihugu cyongera kuzamuka mu bukungu nko mu mwaka ya 1980.

Amissah-Arthur asimbuye John Mahama wabaye Perezida wa Repubulika nyuma y’urupfu rwa Atta Mills.

Uyu mugabo w’imyaka 68 yitabye Imana mu kwezi kwa karindwi. Imihango yo kumushyingura yatangiye tariki 08/08/2012 ikazasozwa kuwa gatandatu tariki 10/08/2012 ikazitabirwa n’umunyamabanga w’ububanyi n’amahanga w’Amerika, Hillary Clinton ndetse na Perezida wa Liberia, Ellen Johnson Sirleaf.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka