Somalia: Perezida mushya na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya bari bivuganywe Imana ikinga akaboko

Perezida mushya wa Somaliya, Hassan Sheikh Mohamud na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Kenya, Sam Ongeri, barusimbutse ubwo umwiyahuzi yiturikirizagaho igisasu i Mogadiscio iruhande rwa Hoteli bakoreragamo inama tariki 12/09/2012.

Nyuma y’iturika ry’iki gisasu, imbere y’iyo hoteli hagaragaye imirambo ibiri, umwe ushobora kuba ari uw’uwo mwiyahuzi witurikirijeho icyo gisasu mu gihe undi bivugwa ko yaba yari mu bashinzwe kurinda Perezida mushya Hassan Sheikh.

Perezida Hassan Sheikh na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Sam Ongeri, bahise bakomeza inama yamaze igihe kinini aho ngo baba bahise bashyira umutekano kuri nomero ya mbere, iya kabiri ndetse n’iya gatatu y’ikigomba kwigwaho muri uwo mubonano; nk’uko bitangazwa na Reuters.

Iki gitero ni ikimenyetso cy’umutekano muke wugarije Somaliya, aho Perezida mushya ugiyeho bwa mbere mu matora nyuma y’imyaka 20 iki gihugu kiri mu kaduruvayo agomba kugerageza guhangana nacyo nk’uko abaturage babimutegerejeho.

Kugeza ubu ba nyirabayazana b’iki gitero ntibaramenyekana, ariko kuri uyu wa kabiri nyuma yuko uyu perezida mushya agiyeho, abashyigikiye umutwe w’intagondwa wa Al-Shabab batangaje ko bagiye guhangana na Leta ya Mohamud kuko ngo agiyeho ku bw’inyungu z’abanyamahanga.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka