Tanzaniya: Leta irarebana ay’ingwe n’itangazamakuru kubera urupfu rw’umunyamakuru

Urupfu rw’umunyamakuru Daudi Mwangosi w’imyaka 42 wakoreraga televiziyo yitwa Channel Ten wishwe n’umupolisi rwateje amahane hagati y’itangazamakuru na Leta ya Tanzaniya.

Daudi Mwangosi yishwe mu mpeza z’icyumweru cyarangiye tariki 09/09/2012 nyuma yo guterwa n’umupolisi ibyuka biryana mu maso ubwo yari agiye kubaza ibya bagenzi be bari bafashwe na polisi.

Aba banyamakuru bafashwe ubwo bari barimo gutara amakuru mu nama y’abarwanashyaka b’ishyaka rya CHADEMA muri Komini ya Mufindi polisi y’iki gihugu ivuga ko yari yabaye ku buryo butemewe n’ubuyobozi.

Kugeza ubu abayobozi b’ibitangazamakuru bitandukanye bikorera mu gihugu cya Tanzaniya barasaba guhura na Minisitiri w’Intebe Mizengo Pinda, ku buryo bwihuse kugira ngo abasobanurire ibijyanye na buriya bwicanyi bwakozwe na polisi y’igihugu cye.

Umunyamakuru Mwangosi ashyingurwa.
Umunyamakuru Mwangosi ashyingurwa.

Mu gihugu cy’abaturanyi cya Kenya ho haravugwa abantu 12 baguye mu bwicanyi bushingiye ku bwoko tariki 07/09/2012 mu gace ka Tana River, mu majyepfo y’iburasirazuba bwa Kenya.

Inkuru dukesha Jeune Afrique iratangaza ko ubu bwicanyi bufitanye isano n’ubwagiye burangwa muri kiriya gihugu nyuma y’amatora yabaye mu mpera z’umwaka wa 2007.

Tana River iherutse kuberamo ubundi bwicanyi bukabije nyuma y’ishyamirana ryabaye hagati y’ubwoko bwa Orma na Pokomo, aho abantu 52 bicishijwe imihoro abandi bagatwikwa.

Umuvugizi w’umuryango utabara imbabare (Croix rouge) mu gihugu cya Kenya Nelly Muluka yatangaje ko abagabo 8, abagore 2 n’umwana umwe aribo bahise bapfa, undi umwe akaza kwicwa n’ibikomere.

Ubu bwicanyi bwabaye mu masaha ya saa sita ku isaha ngengamasaha,bukaba butarakoze ku bantu gusa, kuko uyu muvugizi wa croix rouge atangaza ko inka 300 n’ihene 400 zashimuswe. Kugeza ubu ntiharamenyekana ubwoko nyirabayazana y’iki gikorwa.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka