Umudepite wa Kongo yavuze ko ntacyo MONUSCO imariye abaturage
Abaturage bo muri Congo bakomeje kwibaza icyo ingabo z’umuryango w’abibumbye zibungabunga amahoro muri icyo gihugu (MONUSCO) zimaze kuko zitabarindira umutekano.
Umwe mu badepite ba Kongo witwa Zacharie Bababaswe, avuga ko abona MONUSCO yaraje mu bukerarugendo kurusha uko yaje gutabara kuko ngo izi ngabo ntacyo zikora ngo zirwanye imitwe y’abarwanyi iboneka muri iki gihugu nkuko bigenda mu bindi bihugu nka Somaliya.
Zacharie ngo asanga akanama gashinzwe umutekano ka UN gakwiye kongera kuvugurura manda y’izi ngabo kuko ngo asanga MONUC yarazirushije gukora neza; nk’uko tubikesha urubuga www.slateafrique.com.
Madnodje Mounubai, umuvugizi wa MONUSCO, avuga ko atemeranywa na Zacharie kuko kuvuga ko MONUSCO ntacyo imaze muri Kongo Kinshasa ari ukuvuga ko uwayohereje yarebye nabi, we akaba asanga igerageza gukora ibyo ishinzwe.
Ingabo za MONUSCO zibarirwa mu bihumbi 20 zikoresha miliyali imwe n’igice y’amadorali y’Amerika buri mwaka.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|