Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Meles Zenawi, yitabye Imana

Meles Zenawi wari Minisitiri w’Intebe w’igihugu cya Ethiopia yitabye Imana mu ijoro rishyira kuwa kabiri tariki 21/08/2012 aho yivurizaga hanze y’igihugu azize uburwayi butatangajwe.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Ethiopia, Bereket Simon, utatanze amakuru arambuye kuri urwo rupfu yatangarije ibiro ntaramakuru byu Bufaransa (AFP) ko Zenawi yarimo korohererwa ariko byaje guhinduka mu kanya gato bamwihutanye kwa muganga biba iby’ubusa avamo umwuka.

Ibitangazamakuru bitandukanye bitangaza ko Zenawi yari arwariye mu bitaro biri i Brusseli mu Bubiligi aho yari amaze ibyumweru bitatu.

Hari hashize ibyumweru umunani, Meles atagaraga ku karubanda kubera uburwayi bwakomeje kuba ibanga.

Televisiyo y’igihugu cya Ethiopia yatangaje ko Zenawi yazize indwara yandura (infection).

Mu mpera z’ukwezi kwa karindwi 2012 hacicikanye amakuru ku isi avuga urupfu rwa Meles Zenawi ariko yaje kugaragara ko ari ibihuha.

Ukurikije itegeko nshinga rya Ethiopia, Meles agomba gusimburwa na Minisitiri w’Intebe wungirije, Hailemariam Desalegn wari na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’icyo gihugu.

Igihugu cya Ethiopia kigira Perezida ariko ni umwanya w’icyubahiro kuko imirimo ya buri munsi yo kuyobora igihugu ikorwa na Minisitiri w’Intebe.

Meles Zenawi ni umwe mu bayobozi b’ibihugu bashimiwe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, mu gihe cyo kwizihiza umunsi wo kwibohoza ku nshuro ya 15 kubera uruhare yagize mu rugamba rwo kubohoza u Rwanda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside .

Muri uwo muhango yambitswe umudari w’ikirenga bita “Uruti” hamwe na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni ndetse na nyakwigendera Prof. Julius Nyerere wa Tanzaniya.

Zenawi w’imyaka 57 yafashe ubutegetsi ari umuyobozi w’inyeshyamba nyuma yo guhirika Mengstu Haile Mariam mu mwaka w’i 1991. Guhera ubwo yabaye Minisitiri w’intebe wa Ethiopia.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Yooooooh...! Birambabaje cyane! Uyu mugabo namukundaga cyane! Ntawe ubura abamwanga ariko jyewe nari mu nshuti ze! Nababajwe gusa n’intambara ye na mwene nyina wabo Izayasi Afeworki, Prezida wa Eritrea, nawe kandi bahora babika atarapfa! Meles Zenawi wakuyeho Mengistu, yakuye Ethiopia aho umwami yakuye u Rwanda! Imana imwakire aruhukire mu mahoro! Yari afite imyaka 57 gusa!

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 21-08-2012  →  Musubize

niyigendera ni uwabo wa twese. Ni byiza gusiga amateka meza kuko abantu bayakwibukiraho. RIP Meles Zenawi!

baba yanditse ku itariki ya: 21-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka