Togo : Imyigaragambyo y’igitsina ngo ishobora guteza impinduka nziza muri politike

Abagore bo muri Togo bibumbiye mu mpuzamashyirahamwe itavuga rumwe n’ubutegetsi yitwa ‘Sauvons le Togo’ biyemeje kutongera kuryamana n’abagabo niba ntacyo bakoze ngo habeho impinduka muri politike.

Andi mashyirahamwe y’abagore atari make muri Togo yamaze kuyoboka iyo nzira kuko basanze itanga umusaruro ushimishije.

Abo bagore bahamagarira bagenzi babo kumara icyumweru bataryamana n’abagabo bagamije kubacyamura ngo barusheho kugira umwete mu bikorwa byo kuzana impinduka muri politike y’igihugu no gusaba Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé, kwegura.

Ubu buryo bushobora gufatwa nk’urwenya ariko ngo bwatangiye gukoreshwa kuva isi yaremwa. Mu bihe bya mbere ya Yezu Kristu, umwanditsi w’ikinamico w’Umugereki witwa Aristophane yagaragaje ko kwifata gukora imibonano ari intwaro ikomeye cyane.

Muri Togo abagore bafungiye abagabo babo "amazi n'umuriro".
Muri Togo abagore bafungiye abagabo babo "amazi n’umuriro".

Mu ikinamico ye yise ‘Lysistrata’ (yanditswe mu mwaka wa 411 mbere ya Yezu Kristu), umukinnyi w’ingenzi yahamagariye abagore bose bo mu mijyi y’Ubugereki kwifata ntibongere kuryamana n’abagabo, kuko yari yizeye neza ko ingabo zari zishyamiranye zizemera zikarambika intwaro hasi bityo intambara bise La guerre du Péloponnèse ikarangira mu mahoro.

Nubwo hari abashobora kunenga ubu buryo bavuga ko bupfobya abagabo ko imbaraga zabo zirangirira mu mibonano mpuzabitsina, hari ingero nyinshi zimaze kugaragaza ko ari uburyo butanga umusaruro mwiza.

Muri Colombia, muri Kenya, no muri Liberia, abagore biyemeje gufunga amatako nk’uko France 24 ibyita mu gifaransa iti : "Serrer les cuisses" batumye muri ibyo bihugu haterwa intambwe zishimishije muri politike.

Muri Liberia babashije kumvikanisha ijwi ryabo maze uwahoze ari Perezida Charles Taylor yemera gushyikirana n’abamurwanyaga.

Muri Kenya naho byabaye uko, ubwo abagore barambirwaga amakimbirane y’urudaca yakurikiye amatora yo mu 2009, maze Mwai Kibaki yemera gusangira ubuyobozi na Raila Odinga. Icyo gihe n’umugore wa Mwai Kibaki yifatanyije n’abandi bagore gufungira amazi n’umuriro abagabo babo.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka