RDC: Abayobozi ba Kiriziya Gatolika baganiriye n’umutwe wa M23

Itsinda ry’abasenyeri ba Kiriziya Gatorika bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bahuye n’abayobozi b’umutwe wa M23 tariki 19/09/2012 kugira ngo baganire ku ntambara ibera muri kivu y’Amajyaruguru.

Ibyo biganiro hagati y’ubuyobozi bwa Kiriziya Gatolika n’umutwe wa M23 uhanganye na Leta ya Kongo-Kinshasa byabaye nyuma ya misa yasomewe abakirisitu bo muri Paruwasi yitiriwe mutagatifu Aloyizi iri mu gace ka Rutshuru kayoborwa n’umutwe wa M23.

Mu butumwa bwagejejwe ku bakirisitu, Musenyeri Valentin Masengo yahamagariye abaturage ba Kongo guharanira ko igihugu cyabo kitacikamo ibice.

Col. Makenga Sultani wari uyoboye itsinda ryagiranye ibiganiro n’abasenyeri ba kiriziya Gatolika, yatangarije itangazamakuru ko baboneyeho umwanya wo kumenyesha abayobozi ba kiriziya ukuri batari bazi.

Agira ati: “Umutwe wa M23 witeguye kuganira na Leta ya Kongo-Kinshasa, igihe cyose ishobora kubyemera.”

Icyakora, Col. Makenga asobanura ko ibiganiro hagati ya M23 na Leta bitakwibanda gusa ku masezerano yashyizweho umukono tariki 23/03/2009 kuko ngo ibintu byahindutse. Umutwe wa M23 uvuga ko ayo masezerano atashyizwe mu bikorwa nk’uko babisezeranye na Leta; nk’uko Radio Okapi ibitangaza.

Ayo masezerano yateganyaga kwinjiza abasirikare ba CNDP mu ngabo za Kongo-Kinshasa bikajyana no kuzamurwa mu ntera bahabwa amapeti no kwinjizwa mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu.

Kiriziya Gatolika ya Kongo-Kinshasa yamaganye intambara ibera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kuva yatangira, ibinyujije mu myigaragambyo yakorwaga n’abakirisitu hamwe n’abayobozi bayo cyane cyane mu Mujyi wa Kinshasa.

Igihugu cy’u Rwanda gishinjwa na Leta ya Kongo gufasha M23 ariko ibyo u Rwanda rukabihakana rwivuye inyuma ingingo ku ngingo. Nyamara, ibyo ntabwo byabujije u Rwanda kugaragaza ubushake bwo gufasha Abanyekongo gushakira umuti icyo kibazo.

Icyo kibazo cyahagurukije ibihugu bihuriye mu muryango w’ibihugu by’akarere k’ibiyaga bigari (ICGLR) mu nama zitandukanye bifata icyemezo cyo gushyiraho umutwe w’ingabo wo guhashya imitwe yitwara gisirikare nka FDLR na M23.

Nyamara, uko iminsi igenda ishira ni ko inzira y’intambara ku kibazo cya Kongo igaragara ko atari igisubizo kirambye kuko ingabo za Kongo zananiwe gukura mu duce twigaruriwe na M23 ahubwo inzira irambye ikaba ari iya politiki.

Ibi bivuga ko Leta ya Kongo ikomeje gutsimbarara ko itagirana ibiganiro na M23 yari ikwiye kuva ku k’ejo igashyikirana M23.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

congo yibeshyera urwanda

bikolimana edouard yanditse ku itariki ya: 25-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka