Congo : Urubyiruko ntirwitabira kujya mu gisirikare rutinya koherezwa ku rugamba

Kuva mu kwezi kwa Kanama igisirikare cya Congo kiri kwinjiza urubyiruko mu gisirikare mu rwego rwo kuvugurura igisirikare cya Leta kinengwa imikorere.

Urubyiruko ntirwitabira kwiyandikisha kubera gutinya ko rwazahita rwoherezwa ku rugamba kurwana na M23 hamwe n’umutwe wa FDLR imenyereye igisirikare n’imirwano.

Mu karere ka Ituri aho iki gikorwa cyatangiriye hari hitezwe kwinjizwa urubyiruko rugera 1500 ariko abiyandikishije ntibagera 200 mu byumweru bitatu; nk’uko bitangazwa na Radiyo Okapi.

Urubyiruko rwavuze ko rutinya ko imibereho mibi irimo kubura ibikoresho, kudahembwa hamwe n’ibiribwa n’ubusumbane bivugwa mu gisirikare bibageraho.

Mu mujyi wa Kindu mu ntara ya Maniema urubyiruko rwanze kwiyandikisha rutinya koherezwa k’urugamba, nubwo ushinzwe kwinjiza abajya mu gisirikare colonel Désiré Lobho avuga ko abashyirwa mu gisirikare badahita boherezwa ku rugamba, ahubwo hagamijwe gusimbura abasirikare bageze mu zabukuru, hamwe no kubatoza gukora igisirikare cy’umwuga.

Bimwe mu bigaragaza ko iki gikorwa kigenda biguru ntege nuko kuri 54 bari bateganyijwe kwiyandikisha ku munsi muri karere ka Ituri abiyandikisha batagera kuri 20.

Colonel Bushiri Heradi ushinzwe kwinjiza urubyiruko mu gisirikare atunga agatoki bamwe mu bakora politiki baca intege urubyiruko kwinjira mu gisirikare bitwaje imikorere n’imibereho mibi y’abasirikare ba Congo bagaragaza ko kongera urubyiruko mu gisirikare hadacyemurwa ibibazo by’imibereho yabo ari ukubaroha.

Mu byumweru bitatu iki gikorwa gitangiye, nta mukobwa cyangwa umugore wari wiyandikisha kujya mu gisirikare, naho uwashoboye kurangiza kaminuza wiyandikishije ni umwe.

Igisirikare cya Congo kivuga ko gicyeneye urubyiruko rufite imyaka iri hagati ya 18-25.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka