Uganda: Abamotari 290 bamaze kugwa mu mpanuka kuva uyu mwaka watangira
Abatwara abagenzi kuri moto muri Uganda bagera kuri 290 bamaze kugwa mu mpanuka kuva uyu mwaka wa 2012 watangira. 60% by’abaguye muri izo mpanuka bari munsi y’imyaka 18 kandi mu bapfuye bose 196 bari abagenzi.
Ukuriye ishami rya polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda, Steven Kasima aragira ati: “Izi mfu zihangayikishije ziterwa n’uko abamotari hafi ya bose bo mu gihugu batiga gutwara, amategeko y’umuhanda, ibimenyetso n’amabwiriza bigenga umuhanda mu buryo buzwi”.
Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda mu gace ka Tororo na Busia yashyizeho imyitozo yo kwigisha aba bamotari gutwara amamoto by’umwuga mu rwego rwo kurwanya izi mpanuka zikomeje guhitana abantu.
Umuyobozi w’ikigo gishinzwe imihanda y’imbere mu gihugu (Uganda National Road Authorities), ishami rya Tororo, Chris Opuchi, yavuze ko inyinshi muri izi mpanuka ziterwa n’ubusinzi ndetse no kutamenya amategeko n’amabwiriza y’umuhanda.
Ukuriye ishami rya polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda yashimiye iyi myitozo yateguwe anasaba ko n’utundi turere twabyigana; nk’uko ikinyamakuru New Vision cyo muri Uganda dukesha iyi nkuru kivuga.
Abakora umwuga wo gutwara abantu ku mamoto bo mu Rwanda nabo bakomeje gushyirwa mu majwi ko baba ku isonga mu kugira uruhare mu mpanuka.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|