Abanyamisiri bashimiwe kuba bararinze Ambassade y’Amerika

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) Barack Obama yashimye Perezida wa Misiri, Mohamed Morsi, kuba abashinzwe umutekano muri icyo gihugu bararinze ambasade y’Amerika iri Cairo, mu gihe cy’imyigaragambyo yo kwamagana film ipfobya idini ya Islam.

Kuri page ye ya Facebook, Morsi ubwe yemeza ko Obama yamwoherereje ibaruya yanditse n’intoki amushimira kuba Misiri yararinze umutekano w’Ambasade ya USA; nk’uko byatangajwe na Big Pond News.

Perezida wa Misiri yanditse kuri Facebook ko mu ibaruwa Obama yamwandikiye avuga ko yifuza ko USA zigirana umubano ukomeye na Misiri.

Muri iyo baruwa kandi Obama yanenze byimazeyo iyo film “Innocence of Muslims” imaze iminsi iteza umutekano muke mu bihugu by’abarabu kubera gupfobya idini ya Islam n’intumwa y’Imana Muhammad.

Obama avuga ko inyuranyije n’indangaciro z’Abanyamerika z’ubwisanzure mu myemerere no kwihanganirana.

Umubano wa USA na Misiri, umaze iminsi utameze neza kuva aho uwahoze ayobora Misiri Hosni Mubarak ahiritswe ku butegetsi.

Mu gihe cy’imyigaragambyo yamagana iriya film, Abanyamisiri bagabye igitero kuri Ambasade ya USA iri Cairo bashanyaguza idarapo ry’Amerika ariko abashinzwe umutekano bakoze uko bashoboye barinda inzu n’abayirimo.

Nyuma ya Israel, Misiri ni iya kabiri mu kubona imfashanyo nyinshi za USA, kandi Amerika ngo iranifuza gufasha ubuyobozi bwa Misiri gushinga imizi, ikaba ari yo mpamvu USA zemeye gukuriraho Misiri umwenda wa miliyari imwe y’amadolari.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka