Kongo: FDLR yashimuse abantu 18 mu karere ka Mwenga

Mu cyumweru gishize FDLR yashimuse abantu 18 barimo abagore bane n’abana batanu bakoraga mu mirima yabo mu nkengero y’ishyamba rya Byonga mu karere ka Mwenga muri Kivu y’Amajyepfo.

Abo bantu bakomoka mu duce twa Kitutu na Byonga bashimuswe ubwo bari bagiye gukura imyumbati mu mirima yabo na n’ubu hakaba nta makuru yabo azwi; nk’uko bitangazwa na Radio Okapi.

Abaturage batuye i Kitutu bafite ubwoba ko bashobora kugabwaho igitero n’inyeshyamba za FDLR igihe cyari cyo yose nk’uko inyandiko zidasinye (tracts) zakwirakwijwe guhera tariki 06/08/2012 muri ako gace zabivugaga.

Ingabo za Kongo –Kinshasa (FARDC) zatangiye gukora amarondo muri ako gace mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’abaturage.

Umuyobozi w’akarere ka Mwenga atangaza ko ibirindiro bya FDLR biri hafi mu duce tw’Itombwe na Mbandakila aho baturuka batera i Kitutu n’utundi tuce twa hafi aho bagasahura imyaka n’amatungo y’abaturage.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko koko buriya abayobozi ba Congo democratique ntibarabona ingaruka zo gucumbikira FDRL kweli?
Umuyobozi w’akarere ka Mwenga atangaza ko ibirindiro bya FDLR biri hafi mu duce tw’Itombwe na Mbandakila aho baturuka batera i Kitutu n’utundi tuce twa hafi aho bagasahura imyaka n’amatungo y’abaturage be nta soni afite? Babakristu se birirwa mumihanda ngo baramagana M23 ko ntarabona bamagana inkoramaraso zibamazeho abantu zitesha agaciro abakobwa babo n’abagore babo?

menelik yanditse ku itariki ya: 13-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka