Roger Lumbala yahakanye gukorana n’u Rwanda na M23

Roger Lumbala wahungiye mu Bufaransa atinya gutabwa muri yombi na Leta ya Congo imushinja gushyigikira M23, yatangaje ko nta mishikirano yari asanganywe agirana na Leta y’u Rwanda cyangwa umutwe wa M23 urwanya Leta ya Congo.

Akigera mu Bufaransa, Roger Lumbala yatangarije itangazamakuru rya Congo ko Leta ya Congo ishaka kumwikiza imushinja gukorana n’u Rwanda na M23 kubera ko yari asanzwe atavuga rumwe na Leta.

Tariki 04/09/2012 umuvugizi wa Leta ya Congo yatangaje ko Depite Roger Lumbala ari umugambanyi w’igihugu afatanya n’umutwe urwanya Leta. Ngo yakurikiranywe n’inzego z’iperereza mu Burundi nyuma yo kuva mu Rwanda.

Lumbala we ahakana ko atigeze agera mu Rwanda. Ngo yari yagiye mu munsi mukuru kandi afite uburenganzira bwo kujya aho ashaka. Uyu mudepite avuga ko Leta ya Kinshasa imukurikiranaho ibyaha atakoze ahubwo isahaka kumwikiza. Agira Leta inama yo kuvugurura igisirikare kugira ngo ibashe gutsinda umutwe wayinaniye.

Guterana amagambo k’umuvugizi wa Leta ya Congo n’uyu mudepite kurakomeje kuko Minisitiri Mende avuga ko kwiregura mu itangazamakuru atari byo bicyenewe ahubwo yagaruka muri Congo akisobanura imbere y’ubutabera ku bugambanyi ashinjwa.

Mende avuga ko kujya mu Bufaransa bidakuraho ikurikiranwa, akaba yongeye gushyira mu majwi Leta y’u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 ifatanyije n’uyu mudepite ; ndetse agatunga agatoki ubucamanza bw’u Burundi butamufashe hamwe n’Ambasade y’Afurika y’epfo yamuretse akagenda.

Roger Lumbala wari usanzwe ufite Radio Lisanga télévision (RLTV) muri Congo akimara guhungira muri Ambasade y’Afurika y’Epfo yahise ikurwa ku murongo tariki 03/09/2012.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka