Umutwe wa M23 urwanya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uravuga ko umwanzuro uherutse gufatwa n’abakuru b’ibihugu biri mu muryango w’ubumwe bw’Afurika wo kwohereza ingabo ku mupaka w’u Rwanda na Congo ntacyo uzageraho.
Abakurikirana intambara ibera muri Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo barasaba abarwanyi n’abayobozi b’umutwe wa M23 urwana na Leta ya Kongo kwitwararika ku buzima n’ubwisanzure bw’inyamaswa ziba mu gace bagenzura by’umwihariko ingagi zo mu Birunga.
Inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR zifatanyije n’umutwe wa Maï-Maï Nyatura zishe abantu barindwi abandi barindwi barakomereka mu mpera z’icyumweru cyarangiye tariki 15/07/2012 mu gace ka Nyaluchangi mu karere ka Ufamandu 1 muri Kivu y’Amajyepfo.
Umunyafurika y’Epfo, madame Nkosazana Dlamini-Zuma, niwe watorewe kuyobora komisiyo y’afurika yunze ubumwe mu matora yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia, tariki 15/07/2012.
Umuryango Nyafurika w’Itangazamakuru (APO) na Banki y’Afurika Itsura Amajyambere (BAD) bashyize umukono ku masezerano yo korohereza akazi abazatangaza amakuru ku Nama y’Ubukungu y’Abagore muri Afurika izabera Lagos muri Nigeria tariki 13-14/07/ 2012.
Umuyobozi w’umutwe Union des Patriotes Congolais, Thomas Lubanga, kuwa kabili tariki 10/07/2012 yakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 14 n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rukorera mu Buholande (ICC).
Colonel Sultani Makenga, uyobora umutwe wa M23, tariki 08/07/2012, yatangarije abanyamakuru ko ingabo ze zigiye kuva mu duce zigaruriye mu burasirazuba bwa Kongo uretse aka Bunagana, ariko ntiyavuze igihe zizahavira.
Minisitiri wa Misiri ushiznwe Amazi, umutungo kamere no kuhira, Dr. Hisham Qandil, aratangaza ko igihugu cye kiteguye gukorana n’ibihugu bikora ku ruzi rwa Nil, muri gahunda yo kugabanya ubukene no kwiteza imbere byifashishije umugezi wa Nil.
Umutwe wa M23 wafashe agace ka Bunagana mu Burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo, gahana imbibi n’igihugu cya Uganda.
Igihugu cya Tanzania cyasabye ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Uburayi byagifasha mu gukora iperereza ku makuru avuga ko cyemereye amato atwara peteroli ya Irani gukoresha ibendera ryacyo kugira ngo adakumirwa n’ibihano mpuzamahanga byafatiwe Irani.
Umukobwa wa Nelson Mandela warwanyije ivangura rishinjiye ku ruhu mu gihugu cy’ Afurika y’Epfo (Apartheid) yagizwe ambasaderi mu gihugu cya Argentine.
Abasirikare batandatu ba Kongo n’abarwanyi batatu ba FDLR baguye mu mirwano hagati y’Ingabo za Kongo (FARDC) n’inyeshyamba za FDLR, abandi batandatu barakomereka mu ijoro rishyira tariki 01/07/2012 muri Kivu y’Amajyaruguru.
Nubwo ibikorwa byazo bikomeje gukemangwa, ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro muri Congo (MONUSCO) zongerewe indi manda y’umwaka umwe.
Abayobozi bakuru ba Leta zunze ubumwe za Amerika baravuga ko bagiye guteza imbere ibikorwa byabo ku mugabane wa Afurika, muri iki gihe isi yugarijwe n’ikibazo cy’ubukungu, kuko uyu mugabane ariwo usigaranye amakiriro.
Umuryango mpuzamahanga ugamije gukumira amakimbirane ku isi “crisis group” urasaba akanama k’umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kongera kwiga ku mirimo ya MONUSCO muri Congo kuko nta musaruro ugaragara itanga.
Imiryango 489 ikomoka mu gace ka Bukomerwa mu karere ka Lubero muri Kivu y’Amajyepfo, kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru, yavuye mu byayo kubera ibyo inyeshyambo za FDLR zikorera abaye muri ako gace.
Abanyekongo bakuwe mu byabo n’intambara ibera mu burasirazuba bwa Kongo bamaze kugera ku bihumbi 40; nk’uko byatangajwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR).
Igitero inyeshyamba za FDLR zagabye mu gace ka Chaminunu, mu karere ka Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, cyahitanye abaturage batanu mu cyumweru gishize, nk’uko abaharanira uburenganzira bwa muntu mu Ntara ya Kivuy’Amajyepfo babitangaza.
Ingabo za Kongo-Kinshasa (FARDC) zo muri batayo ya 108 ikorera mu gace ka Mwenga muri Kivu y’Amajyepfo mu ntangiriro z’iki cyumweru zivuganye umurwanyi wa FDLR, abandi batatu bafatanwa imbunda zo mu ubwoko bwa K 47.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’imiryango itegamiye kuri Leta (sosiyete sivili) yo muri Kongo-Kinshasa tariki 22/05/2012 riratunga urutoki umutwe wa FDLR gufata urubyiruko ku ngufu mu gace ka Fungolamacho ikarwinjiza mu bucukuzi bwa zahabu mu nkengero z’umugezi wa Lubero.
Perezida Dioncounda Traoré uyoboye igihugu cya Mali mu nzibacyuho, kuri uyu wa mbere tariki 21/05/2012, yakubiswe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe batishimiye ko ayobora.
Igitero cyagabwe n’inyeshyamba za FDLR n’umutwe wa Mai-Mai ku kigo cya gisirikare cya Luofa mu gitondo cyo kuwa mbere tariki 21/05/2012 cyasize abarwanyi bane ba FDLR na Mai-Mai bafashwe bunyago n’ingabo za Kongo-Kinshasa (FARDC).
Ibitero bibiri inyeshyamba za FDLR zagabye tariki 11 na 13 uku kwezi ku baturage batuye mu duce twa Lingende na Upamando duherereye muri Kivu y’Amajyepfo, byasize bihitanye abasivili bagera kuri 26 binakomeretsa abandi 16.
Perezida wa Tanzaniya, Jakaya Mulisho Kikwete, kuri uyu wa Gatanu yavuguruye Guverinoma, aho yasezereye abaminisitiri batandatu bazira kunyereza umutungo wa Leta no kurya ruswa.
Umugabane w’Afurika ufite ubukungu bwinshi ariko igikomeje gutera amacyenga ni uko uwo mugabane ukomeza gusigara inyuma mu iterambere ibihugu byinshi biwugize bikabeshwaho n’imfashanyo.
Ikinyamakuru Slate Afrique cyashyize ahagaragara urutonde rw’abagore bavuga rikijyana ku mugabane w’Afurika babarizwa mu nzego zose kandi bagaragaje ubushobozi mu byo bakora.
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), Joseph Kabila, kuwa gatatu tariki 18/04/2012, yashyizeho Minisitiri w’intebe witwa Augustin Matata Ponyo Mapon wari minisitiri w’imari muri Guverinoma icyuye igihe.
Igitero inyeshyamab zo mu mutwe wa FDLR zagabye ku modoka zitwara abagenzi umunani kuri uyu wa Kabiri ushize mu muhanda wa Bendera uri mu birometero 120 uvuye mu Majyaruguru wa Kalemie (Katanga), cyahitanye umugore umwe zinasahura ibintu bitandukanye.
Bingu wa Mutharika wari perezida wa Malawi yitabye Imana tariki 05/04/2012, azize indwara y’umutima; nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’iki gihugu.
Nyuma y’umunsi gusa Abdoul Mbaye agizwe Minisitiri w’Intebe wa Sénégal, tariki 04/04/2012 yahise atangaza amazina y’abaminisitiri 25 bagize Guverinoma bazakorana. Guverinoma icyuye igiye yari igizwe n’abaminisitiri bagera kuri 41 n’abanyamabanga ba Leta 14.