Hashobora kuzakenerwa ingabo 4000 mu kubahiriza amahoro muri Congo

Inama y’abaminisitiri b’ingabo, abagaba b’ingabo n’impugucye mu bya gisirikare bo mu bihugu bihuriye mu nama mpuzamahanga y’akarere k’ibiyaga bigari (CIRGL) banzuye ko hashobora kuzakenerwa ingabo zigera ku 4000 zo kubungabunga amahoro ku mupaka w’u Rwanda na Kongo.

Izo ngabo zizatangwa n’ibihugu by’Afurika zifite inshingano yo kurwanya imitwe yitwaza intwaro ikorera muri Kongo no guhagarara hagati y’u Rwanda na Congo mu gukuraho urwicyekwe rw’ibirego Congo irega u Rwanda ko rutera inkunga umutwe wa M23.

Minisitiri w’ingabo wa Congo, Alexandre Luba Ntambo avuga ko ibihugu bivugwa kugira uruhare muri iyi ntambara bitatanga ingabo birimo u Rwanda, Uburundi na Uganda.

Ibi bihugu birimo gukumirwa gutanga ingabo nibyo byagaragaje ubushake mu kurangiza ikibazo cy’intambara muri Congo cyane ko bizi ibibazo by’imitwe icumbikiwe na Congo ihungabanya umutekano wabyo irimo FDRL irwanya u Rwanda na LRA irwanya Uganda.

Kimwe mu bibazo biri kwibazwaho ni uburyo Congo irimo kwanga ibihugu byifuza kurangiza ikibazo cy’umutekano mucye ubarizwa mu burasirazuba bwa Congo, ahubwo igashaka ingabo zivuye mu bindi bihugu by’Afurika.

Nubwo u Rwanda rwakomeje kwerekana ko rudafite uruhare mu ntambara ibera muri Congo ndetse rukanagaragaza ubushake bwo gufasha Congo gushakira igisubizo iyi ntambara, benshi mu Banyekongo bakomeje kwikoma u Rwanda.

Jean-Louis Ernest Kyaviro, uvugizi wa Kivu y’Amajyaruguru avuga ko u Rwanda na Uganda bishinjwa kugira uruhare muri iyi ntambara bitagira ingabo byohereza muri uwo mutwe; nk’uko yabitangarije Televiziyo France 24.

Umuvugizi w’ingabo za M23, Lt. Col. Vianney Kazarama, avuga ko byari korohera Leta ya Congo guhura n’abayirwanya no gushyira mu bikorwa ibyo isabwa kuruta gushaka ingabo zijya ku mipaka y’u Rwanda na Congo.

Uretse CIRGL iri gushakira igisubizo umutekano mucye ubarizwa mu burasirazuba bwa Congo umuryango uhuje ibihugu byo muri Afurika y’amajyepfo SADC nawo wahagurukiye gushakira igisubizo umutekano mucye urangwa mu burasirazuba bwa Congo.

Muri Kongo hari ingabo z’umuryango w’abibumbye zigera ku bihumbi 18 zikoresha ingengo y’imari igera kuri miliyari y’amadolari buri mwaka.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Nimba abakongomani batipfuza ingabo z’urwanda, kuki urwanda rwo ruhatira kuzirungikayo?ni mureke abakongomani ubwabo bitorere ibihugu bipfuza nimba koko imigambi yizo ngabo ari ukugarukana amahoro muri congo.

Eric sabiyumva. yanditse ku itariki ya: 12-09-2012  →  Musubize

it will be better,nibakurayo izo ngabo za monesco kuko ntacyo zimarayo,ahubwo nkabana ba africa nitwe tuzi aho ibibazo bituruka,nanitwe tugomba kwishakira ibisibizo.

R .Amani yanditse ku itariki ya: 24-08-2012  →  Musubize

it will be better,nibakurayo izo ngabo za monesco kuko ntacyo zimarayo,ahubwo nkabana ba africa nitwe tuzi aho ibibazo bituruka,nanitwe tugomba kwishakira ibisibizo.

R .Amani yanditse ku itariki ya: 24-08-2012  →  Musubize

Monusco ni itahe nta musaruro yerekanye i Kongo . Ingabo z’akarere zizahagarare ku mbibi zivaneho gukekera ubusa ibihugu byaba bifasha M23 ikwiye kwikomereza gusaba uburenganzira bwayo. Noneho,tuzabe tureba ukuntu Fardc na M23 bizesurana neza niba Kinshasa ikomeje kwanga gushyikirana.

Zadig Lutaya Maliyamungu yanditse ku itariki ya: 21-08-2012  →  Musubize

nyamara ibyo abanyamahanga barimo baribeshya icyambe nukunva ijwi rya m23 .na yesu yaje avuga ukuri ntibamwunva .ariko amatekayarigaraje .abo bitaga utunyenzi inyangarwanda ibyisto byabagome .ukuri kuraryana kandi kurasharira kabira niyunve bariyabana bacyiri bato m23

rutayisire kigali yanditse ku itariki ya: 19-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka