UNHCR icyeneye miliyoni 40 z’amadolari yo gufasha impunzi za Congo

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) riratangaza ko ricyeneye nibura miliyoni 40 z’amadolari yo gufasha impunzi z’Abanyecongo ziri mu bihugu bya Uganda n’u Rwanda.

Kuva intambara ibera mu burasirazuba bwa Congo hagati ya M23 n’ingabo za Leta ya Congo yatangira, impunzi ibihumbi 390 zimaze kuva mu byazo, mu gihe abarenga ibihumbi 60 bamaze guhungira mu Rwanda na Uganda.

Tariki 18/09/2012, Melissa Fleming, umuvugizi wa UNHCR yatangaje ko impunzi ziri mu Rwanda zicyeneye miliyoni 12.2 z’amadolari; iziri muri Uganda zikeneye miliyoni 20 z’amadolari.

Fleming avuga ko inkunga bari bafite igenewe inkunga za Congo igera kuri miliyoni 7.35 z’amadolari, nyamara biboneka ko ari macye.

Fleming avuga ko ibibazo by’umutekano mucye bikomeje kwiyongera muri Congo umubare w’abava mu byabo wakwiyongera ukagera ku bihumbi 760 mu gihe ubu habarurwa abagera ku bihumbi 400.

Zimwe mu mpunzi za Congo zahungiye muri Uganda.
Zimwe mu mpunzi za Congo zahungiye muri Uganda.

Ikibazo gikomeje guhangayikisha UNHCR ni umutekano nko gufata abagore n’abakobwa ku ngufu. Muri Kivu y’Amajyaruguru hari impunzi zirenga ibihumbi 127 ziba mu nkambi 31 UNHCR yitaho; nk’uko byemezwa n’umuvugizi wawo.

Ikibazo cy’impunzi ngo nticyatewe n’intambara ya M23 gusa ahubwo hari undi mubare wakuwe mu byabo n’intambara iterwa na FDLR na Mai Mai muri Kivu y’Amajyepfo.

Muri Congo habarurwa nibura impunzi zigera kuri miliyoni ebyiri zavuye mu byazo kubera ibibazo by’umutekano mucye uterwa n’imitwe itandukanye yitwaza intwaro muri icyo gihugu.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka