Inyeshyamba 8 za FDLR na Mai-Mai Nyatura zafatiwe mu nkambi hafi y’i Goma

Inyeshyamba umunani z’umutwe witwara gisirikare wa FDLR na Mai-Mai Nyatura, tariki 16/09/2012, zafatiwe mu nkambi ya Kanyarushinya iri mu birometero birindwi uvuye mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Izo nyeshyamba zabanje kurasana n’ingabo za Kongo-Kinshasa (FARDC) maze zirushijwe imbaraga zinjira mu nkambi zihindura impunzi.

Muri iyo mirwano, umwana w’umukobwa w’imyaka 10 yakomeretse ku rutugu ariko amakuru aturuka kwa muganga avuga ko ubuzima bwe bumeze neza.

Ingabo za Kongo zafashe imbunda enye n’amasasu menshi atandukanye yatawe n’izo nyeshyamba za FDLR na Mai-Mai Nyatura; nk’uko Radio Okapi ikomeza ibitangaza.

Depite mu inteko nshingamategeko ya Kongo, Francois Nzekuye wari muri iyo nkambi igihe izo nyeshyamba zafatwaga, atangaza ko umutekano muke ukigaragara mu nkambi z’impunzi.

Agira ati: “Mutekereza abantu bava mu ngo zabo, mu mirima, mu buzima busanzwe maze bagahungira ahandi hantu batekereza kubona umutekano ariko bakabuzwa umutekano. Biragoye kubyakira.”

Guhiga abandi barwanyi bigize impunzi birakomeje mu nkambi; nk’uko umuvugizi w’ingabo za Kongo-Kinshasa mu Ntara y’Amajyaruguru abitangaza.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka