Nigeria: Kiliziya y’Abagatolika yibasiwe n’Abayisilamu bigaragambya

Kiliziya Gatorika yo mu mujyi wa kabiri muri Nigeria witwa Zinder yasenywe yose tariki 14/09/2012 biturutse ku myigaragambyo y’abayisilamu yamagana filime yasohotse isebya intumwa y’Imana ku Basilamu, Mohamed.

Inama y’abayisilamu muri Nigeria n’andi madini yavuze ko yanenze iyo filime, ariko ko bitakagombye kuba impamvu yo gusenya izindi nsengero. Abigaragambyaga banavunnye ishusho ya Bikiramariya yari muri iyi kiriziya.

Inkuru y’itwikwa rya kiliziya yatangajwe n’ubuyobozi bwa Kiliziya Gatorika muri Nigeria. Muri icyo gihugu abaturage bagera kuri 90% ni abayisilamu. Iyi kiliziya yatwitswe nyuma y’urugendo rw’amahoro rwakozwe n’abayisilamu.

Mu myigaragambyo y’abayisiramu yabanjirije iyi aha i Zinder muri Nigeria, ibendera rya Amerika ryaratwitswe ndetse n’iry’Ubwongereza. Abayobozi b’amadini benshi bari kurindwa n’ingabo ku mpamvu z’umutekano wabo.

Inama nkuru y’abayisilamu muri icyo gihugu yatambukije itangazo kuri radio televiziyo ya Islam rivuga ko bamaganye bivuye inyuma iyo filime isebya idini rya Islam n’intumwa y’Imana Mouhamed; nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP).

Iyi nama yanavuze ko iyi filime ari igikorwa idini ya Islam itazibagirwa mu mateka kandi ko cyateguwe n’abanzi b’iri dini, kikaba gishobora gukurura ibibazo bikomeye hagati y’ibihugu.

Iyi nama kandi yongeye guhamagarira abayisilamu guhagarika ibikorwa bigayitse n’ubwicanyi buri gukorerwa intumwa z’ibihugu bitandukanye bazira ubusa kuko nta ruhare bafite muri iyo filime, banazirikana ko Islam ari idini y’amahoro n’ubworoherane.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twebe abakristu dusabire abo bagiranabi kuko nabo batazi ibyo barimo gukora. Ntibazi ko uwo barimo gusenyera ari YEZU KRISTU umwana w,IMANA nzima kandi ntibazi agaciro k,iyo shusho bavunnye. "NYAGASANI YEZU NYIRIMPUHWE BABARIRA ABAGIRIRA NABI UMURYANGO WAWE ARIWO KILIZIYA KANDI NAWE BIKIRAMARIYA UHISHE ABAGUHUNGIRAHO. MANA YACU TABARA ABATUYE ISI".

Eugene yanditse ku itariki ya: 24-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka