Libiya: Ambasaderi wa Amerika yivuganywe n’intagondwa

Ambasaderi wa Amerika muri Libiya, Christopher Stevens, yivuganywe n’intagondwa z’abayisiramu tariki 11/09/2012 ubwo zarasaga ku nyubako akoreramo i Benghazi muri Libiya.

Iyi mirwano yaguyemo n’abandi bakozi batatu b’Abanyamerika nk’uko Minisitiri w’Ubutegetsi wungirije wa Libiya, Wanis Al –Charef, yabitangaje.

Urupfu rwa Christophe Stevens rwemejwe na Minisitiri w’Intebe wungirije wa Libiya Moustapha Abou Chagour ku rubuga rwa Twitter.

Ushinzwe umutekano i Benghazi Fawzi Wanis avuga ko ubwo izo ntagondwa z’abayisiramu zateraga igisasu kuri Amabasade ya Amerika muri Libiya, Christopher Stevens yarimo imbere.

Ambasaderi wa Amerika muri Libiya Christopher Stevens na Ambasade yakoreragamo.
Ambasaderi wa Amerika muri Libiya Christopher Stevens na Ambasade yakoreragamo.

Iki gikorwa kije gisanga icyabaye ejo ubwo nanone undi munyamerika yishwe, byose bikaba biri gukorwa mu rwego rwo kwamagana filime yasohowe muri Amaerika na Sam Bacile, bivugwa ko yatukaga abayisiramu nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa interineti rwa lexpress.fr.

Nyuma y’urupfu rwa Christopher abarindaga Amabasade ya Amerika muri Libiya bahise bahunga batinya ko nabo bakwivuganwa n’izo ntagondwa z’abayisilamu.

Abayobozi batandukanye n’abanyapolitiki bo mu gihugu cya Libiya bahise baterana kugira ngo bige kuri icyo kibazo, aho umugaba w’ingabo za Libiya, Youssouf Al Mangouch, wari mu ruzinduko muri Turukiya nawe yahise agaruka i Tripoli.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka