Abarwanyi 200 ba Al-Shabaab bishyize mu maboko ya AMISOM

Abarwanyi 200 ba Al-Shabab bishyikikirije ingabo za Afurika Yunze Ubumwe zishinzwe kubungabunga amahoro muri Somaliya (AMISOM) nyuma y’ibitero bikomeye bari bagabweho kuwa gatandatu tariki 22/09/2012.

Indorerezi ikomoka mu Bugande yatangaje ko ibi byabere ahitwa Garsale ku birometero 10 uvuye mu mujyi wa Jowhar na kilometero 80 uvuye mu murwa mukuru Mogadishu.

Bivugwa ko aba barwanyi ba Al-Shabab bashyize intwaro hasi mu gicuku cyo kuwa gatandatu nyuma y’imirwano ikomeye yahitanye umunani muri bo.

Mu itangazo iyi ndorerezi yashyize ahagaragara ryagiraga riti "Ku mugoroba, abarenga 200 bari bashyize intwaro hasi nyuma bajya mu maboko ya AMISOM.
Uyu mubare ukaba ushobora kwiyongera ukagera kuri 250."

Abarwanyi ba Al-Shabab.
Abarwanyi ba Al-Shabab.

Iyo mirwano ikaze yahitanye bamwe mu bayobozi bakuru babiri b’uyu mutwe kandi bivugwa ko aba barwanyi bacitsemo ibice. AMISOM ikaba itangaza ko yafashe imbunda 80.

Umuyobozi wungirije wa AMISOM ushinzwe ibikorwa, Brig Michael Ondoga yagize ati "Igikorwa cy’uyu munsi kigaragaza ko ubu al-shabab irimo ibice kandi iri gutsindwa mu mpande zitandukanye za Somalia.”

Somalia iri gutera intambwe igana ku gihugu gifite umutekano kitarangwa n’iterabwoba n’ubugizi bwa nabi.

Impinduka muri politike yararangiye ubu Abanyasomaliya bafite amahirwe yo gufatanyiriza hamwe bakagira ejo hazaza harangwa n’umutekano.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka