Kisangani: Ibigo bibiri bya Kiliziya Gaturika byanze gutangira amasomo ababibohoreje ubutaka batabuvuyemo

Mu mujyi wa Kisangani muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC),
Abanyeshuri basaga 4000 biga ku bigo bya Institut Maele na Lycée Mapendano» mu mujyi wa Kisangani muri Kongo ntibabashije gutangira amasomo nk’abandi kuwa mbere tariki 03/09/2012.

Abanyeshuri bo kuri ibi bigo bya Kiliziya Gatulika ngo barirukanywe ubwo bageraga ku ishuri biturutse ku cyemezo cyafashwe na Kiliziya Gatulika irimo yamagana abantu bigabije ubutaka bwayo kuwa gatandatu tariki 01/09/2012, mu nama yahuje uhagarariye Kiliziya Gaturika i Kisangani n’ubuyobozi bw’iki kigo.

Urubuga rwa internet rwa Radio Okapi ruvuga ko iki cyemezo cyo kudatangira amasomo cyari cyanatangajwe hirya no hino muri za Kiliziya ku cyumweru.

Kiliziya Gaturika ivuga ko amasomo adashobora gutangira mu gihe aba bantu bigabije ubutaka bwabo batari babuvamo nk’uko byemejwe n’ubutabera.

Ushinzwe ubutaka agaya cyane abantu bigabije ubutaka bwa Kiliziya Gaturika, ariko na none akanenga uburyo Kiliziya Gaturika iri kubyitwaramo ngo iki kibazo gikunde gikemuke.

Ikibazo cyo kudatangira amasomo kandi cyanagaragaye mu gihugu cya Kenya aho abarezi bari mu myigaragambyo basaba ko imishahara yabo yazamurwa.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka