FDLR na Mai-Mai bashyizeho umusoro ku barobyi bo mu Kiyaga cya Edouard

Umutwe wa FDLR na Mai-Mai bashyizeho umusoro ku barobyi bakorera mu Kiyaga cya Edouard mu karere ya Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru ungana n’ibihumbi 10 by’amafaranga akoreshwa muri Kongo-Kinshasa.

Mukura Josue, ukuriye abarobyi muri icyo kiyaga yatangarije Radio Okapi ko ayo mafaranga batanga abaha uburenganzira bwo gukora uburobyi nta komyi mu duce dufite amafi menshi muri icyo kiyaga.

Kuwa gatanu tariki 31/08/2012, inyeshyamba za FDLR na Mai-Mai basakumye amato atandatu n’abarobyi bayarimo ndetse n’umusaruro wose w’amafi babajya mu birometero bitari bikeya uvuye ku Kiyaga cya Edouard.

Abo barobyi batangaza ko bakubiswe nyuma yo kwamburwa ibyo bari bafite byose bityo, basigara amara masa.

Umutwe wa FDLR ufatanyije n’aba Mai-Mai bangije uburobyi muri Kiyaga cya Edouard bitewe no gukorana n’abarobyi batemewe bakorera muri icyo kiyaga.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka