Perezida Kabila yahagaritse umugaba w’ingabo zirwanira k’ubutaka hamwe n’abandi basirikare bakuru kubera batungwa agatoki mu kugurisha intwaro ku nyeshyamba mu burasirazuba bwa Congo kandi iyi mitwe iregwa guhohotera abaturage.
Ingabo M23 zakuye mu birindiro ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zari zikambitse mu mujyi wa Kibumba, uherereye mu birometero 25 uturutse i Goma, mu mirwano yongeye kubura mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 17/11/2012.
Inyeshyamba enye z’umutwe wa FDLR na Mai-Mai n’umusirikare umwe wa Leta ya Kongo-Kinshasa baguye mu mirwano yabahuje mu cyumweru gishize mu gace ka Lubero mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Umugore witwa Mary Achieng utuye mu mujyi wa Nakuru muri Kenya yakubise umugabo we witwa Moses Oduor amuziza ko yasesaguye amafaranga y’urugo mu kabari yishimira itorwa rya Barack Obama, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Umutwe wa M23 urwanya Leta ya Congo urarega ingabo z’iyo Leta kwica abaturage b’abasivili mu bitero ingabo za Congo ziri kugaba ku birindiro bya M23 mu burasirazuba bwa Congo kuva tariki 08/11/2012.
Inoti ziriho ifoto y’umukambwe Nelson Madiba Mandela wayoboye icyo gihugu nyuma yo kumara imyaka 27 mu gihome kubera kurwanya ivangura rishingiye ku ruhu rizwi nka apartheid zatangiye gukoreshwa mu gihugu cy’Afurika y’Epfo tariki 06/11/2012.
Umunyeshuli witwa Vincent Mucunguzi Rwampakani w’imyaka 23 wiga muri Kaminuza ya Mbarara muri Uganda, akurikiranwe n’ubutabera icyaha cyo kwandagaza no gusebya Perezida Yoweri Museveni yifashishije inyandiko zimutesha agaciro mu banyagihugu be.
Abapolisi birukaniwe gutereka ubwanwa bigaragambirije imbere ya minisiteri ishinzwe umutekano mu gihugu cya Misiri basaba Perezida Mohamed Mursi kubarenganura akabasubiza mu kazi kabo.
Abantu 20 batuye mu gice cy’icyaro cyo mu majyaruguru y’igihugu cya Nigeria bishwe n’abantu bitwaje intwaro bikekwa ko ari abo mu mutwe wa Boko Haram mu rukerera rwa tariki 30/10/2012.
Mu gihe bamwe mu Banyalibiya bakishimira isaburu y’umwaka umwe ushize uwari umukuru w’igihugu Mouammar Kadhafi yishwe, imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu ikomeje kurega abayobozi ba CNT ko bakoresheje iyica rubozo mu kwica Kadhafi, umuhungu we ndetse n’abandi bari bamushyigikiye.
Igisirikare cy’u Burundi kivuga ko kuwa kabiri tariki 23/10/2012 cyarwanye n’umutwe witwaje intwaro muri komine ya Buganda mu ntara ya Cibitoke.
Umwuka mubi umaze iminsi muri Libya warushijeho kwiyongera nyuma y’ibitero umutwe witwara gisirikare wo mu mujyi wa Misrata wagabye mu mujyi wa Bani Walid tariki 21/10/2012.
Abasirikare batandatu b’Umuryango w’Abibumbye bashinzwe kugarura amahoro muri Kongo-Kinshasa (MONUSCO) barakomeretse n’abaturage batanu bitaba Imana tariki 16/10/2012 nyuma yo kugwa mu gico bikekwa ko ari icya FDLR.
Umuvugizi w’ingabo za Leta ya Congo muri région ya 8, Colonel Olivier Hamuli, yatangaje ko intwaro zikoreshwa n’imitwe irwanya Leta zituruka muri Congo imbere aho CNDP yari yarafashe.
Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD) yafunguye ku mugaragaro ishami ku mugabane wa Asia rifite icyicaro Tokyo mu buyapani. Ni byo biro bya mbere bya BAD bishyizwe hanze y’umugabane w’Afurika.
Abarwanyi 13 bitabye Imana mu mirwano yabaye hagati y’umutwe witwara gisirikare wa Mai-Mai Shetani na FDLR-Soki, kuwa gatatu tariki 10/10/2012, mu Karere ka Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Abagize akanama gashinzwe umutekano ku isi barahuye tariki 10/10/2012 bagamije kuganira uburyo ikibazo cy’intambara hagati ya Leta ya Congo na M23 cyabonerwa igisubizo binyuze mu biganiro.
Inyeshyamba za FDLR zikomeje gushinjwa kwambura abaturage bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu duce tw’ahitwa Miriki na Kimaka mu birometero 27 uvuye Kanyabayonga.
Nubwo Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni akomeje kwereka impande zombi ko imishyikirano ari yo nzira izabafasha gusohoka mu bibazo, ubuyobozi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo buravuga ko nta mishyikirano bazigera bagirana na M23.
Mu mpera z’icyumweru cyarangiye tariki 07/10/2012, abashoferi batanu n’umugenzi umwe barekuwe n’umutwe wa FDLR nyuma yo kubambura ibintu byose bari bafite maze babata mu ishyamba.
Mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Congo mu ntara ya Kivu y’amajyepfo hamaze kuvuka umutwe wiyemeje kurwanya ingabo z’u Burundi ziri kurwana ku ruhande rw’ingabo za Congo.
Musenyeri wo mu itorero ry’Abangilikane muri Afurika y’Epfo, Desmond Tutu, yashyikirijwe kuwa gatatu tariki 03/10/2012 igihembo cya miliyoni imwe y’amadolari kubera guteza imbere imiyoborere myiza ku mugabane w’Afurika.
Inyeshyamba za M23 zigaruriye utundi duce twari dufitwe na Maï-Maï na FDLR duherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kuwa mbere tariki 01/10/2012.
Umutwe wa M23 uhanganye na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo watangaje ko witeguye gufata umujyi wa Goma kubera ubwicanyi bukomeje gukorerwa abahatuye Leta irebera.
Abantu barindwi bitabye Imana mu mirwano imaze icyumweru hagati y’imitwe ya FDLR na Mai-Mai mu Karere ka Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Mu ijoro rishyira kuwa gatatu tariki 26 Nzeri 2012 mu mujyi wa Goma hagabwe igitero cyaguyemo umwe mu barinda Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Joseph Kabila.
Abaturage bo muri Congo bakomeje kwibaza icyo ingabo z’umuryango w’abibumbye zibungabunga amahoro muri icyo gihugu (MONUSCO) zimaze kuko zitabarindira umutekano.
Colonel Samson Mande wahoze mu ngabo za Uganda nyuma akaza guhungira mu gihugu cya Suede, ngo yaba ashaka guhirika ubutegetsi bwa Museveni.
Abarwanyi 200 ba Al-Shabab bishyikikirije ingabo za Afurika Yunze Ubumwe zishinzwe kubungabunga amahoro muri Somaliya (AMISOM) nyuma y’ibitero bikomeye bari bagabweho kuwa gatandatu tariki 22/09/2012.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) Barack Obama yashimye Perezida wa Misiri, Mohamed Morsi, kuba abashinzwe umutekano muri icyo gihugu bararinze ambasade y’Amerika iri Cairo, mu gihe cy’imyigaragambyo yo kwamagana film ipfobya idini ya Islam.