RDC : Inyeshyamba zigaruriye uduce ingabo z’u Rwanda zavuyemo

Kuva aho umutwe udasanzwe w’ingabo z’u Rwanda zari kumwe n’iza Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo (RDC) zitahiye, uduce zari zirimo ubu twamaze kwigabanywa n’imitwe yitwaje intwaro ariyo M23, FDLR na Mai mai.

Kuva kuwa mbere tariki 03/09/2012, Ingabo zo mu mutwe wa M23 zigaruriye agace ka Kiseguro gaherereye ku birometero nka 20 mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Rutshuru mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru nk’uko bitangazwa na radio okapi.

M23 igenzura agace ko kuva Rutshuru kugeza Kiseguro ; FDLR ifite agace ko mu majyaruguru ya Kiseguro gahera ahitwa Katwiguru kakagera i Buramba ndetse n’amajyaruguru ya Nyamilima kugeza Ishasha, naho Maï Maï iri muri Nyamilima.

Kuva kuwa gatanu tariki 31/08/2012, ingabo zo mu mutwe udasanzwe w’ingabo z’u Rwanda zari zavuye mu duce twa Katwiguru, Kiseguro na Kaunga two muri Rutshuru zitahuka mu Rwanda.

Nyuma y’uko izi ngabo zitashye, umutwe wa FDLR wahise wigarurira agace ka Kiseguro ku wa gatandatu tariki 01/09/2012, ariko umutwe wa M23 waje kuhabirukana nta ntambara ibaye ku wa mbere tariki 03/09/2012 nk’uko bitangazwa na sosiyete sivile yo muri ako gace, gusa ivuga ko humvikanye amasasu make nko mu kinota 10 yonyine.

Abaturage bo muri gace ko kuva Kiseguro kugeza Buramba bafite impungenge ko hashobora kubaho imirwano hagati ya M23 na FDLR.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

urumva ariko ko ingabo zurwanda zari zifite icyo zimaze muri congo ubundi ibndi bihugu bijye byirirwa bidutera urubwa ngo dufasha imitwe yo muri RDC.

Mbanzendore Eugene yanditse ku itariki ya: 5-09-2012  →  Musubize

urumva ariko ko ingabo zurwanda zari zifite icyo zimaze muri congo ubundi ibndi bihugu bijye byirirwa bidutera urubwa ngo dufasha imitwe yo muri RDC.

Mbanzendore Eugene yanditse ku itariki ya: 5-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka