RDC: Abantu barindwi bamaze guhitanwa na Ebola

Icyorezo cya Ebola cyageze muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo, aho abagera kuri 12barindwi namaze guhitanwa nacyo, nyuma ya Uganda aho icyorezo cyahitanye abantu 16 mu kwezi kwa Karindwi.

Abaturage bahise basabwa kwirinda gukora ku nyamaswa basanze zipfushije no kurya inyama zazo, gukora ku bantu barwaye icyo cyorezo baba baruka, bava amaraso cyangwa gukora
ku matembabuzi yabo, mu gihe leta igikora ibishoboka ngo ibafashe.

Ibyo ni inyatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima muri iki gihugu, Dr. Félix Kabange Numbi, kuwa Gatanu w’icyumweru twashoje.

Icyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara muri Congo nyuma y’imyaka itanu, aho cyari cyafashe abantu bagera 400, muri bo abagera ku 168 bakitaba Imana, muri Kasaï y’Iburengerazuba.

Kuva icyorezo cya Ebola cyatangira kuboneka mu bihugu by’Afurika yo hagati n’ibituranyi byabo, ntikirabonerwa urukingo uretse gukoresha uburyo bwo kwirinda kandi benshi mubo yagezeho gishobora kubatwara ubuzima hagati ya 50-90%.

Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yibasiwe n’icyorezo cya Ebola muri uyu mwaka, nyuma ya Uganda, aho cyahitanye abantu 16 mu ntangiriro za Nyakanga.

Virusi itera Ebola yaragaragaye bwa mbere 1976 ku mbibi za Sudani na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho yahawe izina ry’umugezi waho.

Umuryango mpuzamahanga wita k’ubuzima OMS ukaba ubarura ibindi byorezo bigera kuri 20 muri Afurika y’iburengerazuba nyuma y’ivumburwa rya Ebola, muri byo birindwi bimaze gutera ipfu 180 z’abantu.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka