Afurika y’Epfo yizihije imyaka 50 ishize Nelson Mandela ashyizwe muri gereza

Abanyafurika y’Epfo bizihije imyaka 50 ishize Nelson Mandela ashyizwe muri gereza na Leta ya gashakabuhake. Mandela yafunguzwe tariki 05/08/1962.

Mu kwihiza iyo myaka, ku muhanda wa R 103 Mandela yafatiweho hashyizweho ishusho nini ikikijwe n’inkike eshanu zerekana gereza Mandela yafungiwemo.

Madiba yafatiwe ahantu hitwa i Howick ku Muhanda uva Durban werekeza i Johannesbourg yari amaze imyaka ibiri ahigwa bukware na Leta y’abazungu nyuma yo guca ishyaka rye rya ANC.

Yahagaritswe n’umupolisi ari mu modoka y’umukinnyi w’ikinamico witwa Cecil Williams yahinduye amazina ye mu rwego rwo kujijisha. Mandela yarezwe n’ubutegetsi gusohoka mu gihugu nta burenganzira afite no gukoresha inama mu bihugu bitandukanye n’amategeko bityo akatirwa imyaka 5 y’igifungo.

Ishusho ya Nelson Mandela yashizwe aho yafatiwe mu 1962.
Ishusho ya Nelson Mandela yashizwe aho yafatiwe mu 1962.

Nyuma byaje kugaragara ko mandela akuriye ishami rya gisirikare w’irya shyaka rya ANC, akatirwa igihano cyo gufungwa burundu hamwe n’abandi bagenzi be. Nyuma y’imyaka 27 y’igifungo yaje kurekurwa ava muri gereza.

Nelson Mandela yabaye Perezida wa mbere w’umwirabura muri Afurika y’Epfo watowe biciye mu nzira y’amatora aza kwegura nyuma yo kurangiza mandat imwe ku buyobozi.

Mandela w’imyaka 94 wahawe igihembo cy’amahoro yahagaritse kugaragara ku karubanda mu myaka 8 ishize ariko aheruka kugaragara mu gikombe cy’isi cya 2010 cyabereye muri Afurika y’Epfo.

Leonard Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka