Hassan Sheikh Mohamud yatorewe kuba Perezida wa Somaliya

Kuri uyu wa mbere tariki 10/09/2012, abadepite batoye Hassan Sheik Mohamud kuba Prezida w’igihugu cya Somaliya. Aya matora afatwa nk’intambwe yo guhagarika intambara yayogoje iki gihugu mu myaka isaga 20.

Hassan Sheikh yatsinze kuri uwo mwanya Sheikh Sharif Ahmed wari Perezida w’inzibacyuho mu matora yagombwe kwitabaza icyiciro cya kabiri kuko nta wari wabashije kubona 2/3; nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa BBC.

Kuva mu mwaka w’i 1991 ubwo Perezida Siad Barre yahirikwaga ku butegetsi, ni bwo bwa mbere Perezida atorewe ku butaka bwa Somaliya. Iki ni ikimenyetso kigaragaza ko hari intambwe yatewe mu kugarura umutekano cyane cyane mu murwa mukuru, Mogadishu.

Kugeza ubu umutwe wa Al-Shabab ufatwa n’umutwe w’iterabwoba ukorana na Al-Qaeda uracyayobora ibice by’amajyepfo no hagati bya Somaliya kandi unyuzamo ukagaba ibitero mu mujyi wa Mogadishu wirukamwemo n’ingabo z’umuryango w’ubumwe bw’Afurika n’ingabo zishyigikiye Leta.

Muri ayo matora, uwahoze ari Minisitiri w’Intebe mu nzibacyuho, Abdiweli Mohamed Ali, na Abdulkadir Osoble bakuyemo akarenge nyuma y’icyiciro cya mbere aho baje ku mwanya wa gatatu n’uwa kane ukurikije uko bakurikirana.

Hassan Sheik Mohamud watoreye kuyobora Somaliya.
Hassan Sheik Mohamud watoreye kuyobora Somaliya.

Perezida Hassan Sheikh azwi nk’umwarimu n’umuntu uharanira uburenganzira bwa muntu muri Somaliya.

Hassan Sheikh yarangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mwaka w’i 1981 muri kaminuza ya Mogadishu aza gukomeza icyiciro cya gatatu mu gihugu cy’u Buhinde.
Yaje kugaruka mu gihugu nubwo cyarangwaga n’umutekano mukeya, aba umukozi wa UNICEF mu duce tw’amajyepfo no mu gihugu hagati.

Mu mwaka w’i 1999 yashinze kaminuza yigisha iterambere ry’imicungire n’ubuyobozi mu mujyi wa Mogadishu yaje guhinduka Simad University.

Mu mwaka wa 2001, Hassan Sheikh yashinze ishyaka yise “Peace and Development party’ yahise anayobora.

Abanyasomaliya bamutezeho iki?

Abakurikiranira hafi politiki ya Somaliya, bemeza ko Prezida Hassan Sheikh afite ikibazo cy’ingufu cyo kurwanya umutwe wa Al-Shabab kugeza utsinzwe kugira ngo abashe kugarura umutekano mu gihugu cyose.

Ategerejweho kandi gushyiraho inzego z’ubuyobozi mu gihugu cya Somaliya zikaba inzego zikomeye zizahangana no kuzahura ubukungu bwashegeshwe n’intambara imaze imyaka isaga 20.

Nk’igihugu cyivuruguse mu ntambara ishingiye ku moko, Prezida arasabwa kandi kuzakora ibishoboka byose akunga amoko yose kugira ngo abane mu bwumvikane.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka