Mutungirehe Evariste utuye mu murenge wa Ngororero mu kagali ka Mugano mu mudugudu wa Nyabisindu, mu rukerera rwo kuwa gatandatu tariki 07/07/2012, yatangiriwe n’abantu bataramenyekana baramukubita banamwambura amafaranga ibihumbi 307 ariko abikuramo ariruka.
Umugore witwa Uwikunda Beatrice uvuka mu Rwanda ariko washatse muri Uganda yafatiwe muri Uganda, mu gitondo cya tariki 09/07/2012 aregwa kwiba umwana w’amezi atanu mu Rwanda akamujyana muri Uganda kumugurisha.
Nyirabagande Grace w’imyaka 51acumbikiwe kuri polisi ya Kabarore acyekwaho kwiyicira umugabo mu ijoro rishyira tariki 09/07/2012 mu mudugudu wa Kabeza, akagari ka Nyabukiri umurenge wa Kabarore.
Umurambo wa Kayumba Vincent w’imyaka 73 y’amavuko wari utuye mu mudugudu wa Kamugaza, akagari ka Bunyogombe, umurenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango watoraguwe tariki 09/07/2012 munsi y’umukingo muri uwo mudugudu.
Sibomungu Innocent, Niyibigira Vincent na Ndatsibuka bo mu murenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango bafungiye kuri polisi ya Kinazi guhera tariki 08/07/2012 bakekwaho guhitana ubuzima bwa Mukanyandwi Eugenie w’imyaka 32.
Mu rugendo yagiriye mu murenge wa Butare, tariki 07/07/2012, umuyobozi wa polisi mu karere ka Rusizi, Supt. Gasana Yusuf, yashimiye byimazeyo inzego zose zikorera muri uwo murenge zaba iza gisivire n’iza gisirikare kuko bafatanya kugira ngo umutekano ugerweho.
Abajura bibye mu rugo rwa Mushayija Yassin utuye mu mudugudu wa Nyanza, akagali ka Nyanza, umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza mu ijoro rishyira tariki 08/07/2012 baburirwa irengero.
Buregeya Etienne w’imyaka 21 wo mu mudugudu wa Kinama, akagari ka Munini umurenge wa Ruhango akarere ka Ruhango, afungiye kuri station ya polisi ya Nyamagana azira gucuruza urumogi.
Bus nini ya sosiyete Kigali Bus Service (KBS) itwara abagenzi, yagonze umwana w’imyaka itandatu y’amavuko arakomereka bikomeye; mu kagari ka Kayenzi, mu murenge wa Kagogo, mu karere ka Burera.
Polisi ikorera mu karere ka Nyarugenge yataye muri yombi abantu batatu bakekwaho kwiba ipikipiki ifite puraki RA 464 V ya Flavien Habyarimana ushinzwe ubuhinzi n’amashyamba mu murenge wa Rukumberi, akarere ka Ngoma.
Umurambo w’umwana w’umukobwa w’imyaka 3 wari watawe mu mugezi wa Murokora watoraguwe mu kagari ka Ruragwe, umurenge wa Rubengera mu karere ka Karongi kuwa gatanu tariki 06/07/2012.
Ipikipiki yo mu bwoko bwa AG 100 ifite cya RA391C, yagonze umunyamaguru wagenderaga mu gice cyagenewe abanyamaguru, bitewe n’uko nta matara yari ifite kandi n’umuriro wabuze mu mujyi wa Huye.
Inkongi y’umuriro yibasiye ishyamba yangiza hagitare imwe n’igice mu karere ka Gisagara, umurenge wa Gikonko mu kagari ka Cyiri, kuri uyu wa kane tariki 05/07/2012.
Nsengimana Pascal w’imyaka 25 y’amavuko yari ahitanwe na tagisi itwara abagenzi tariki 06/07/2012 ariko Imana ikinga ukuboko. Iyo mpanuka yari ibereye mu karere ka Nyanza tagisi yari itwaye abagenzi bajya mu karere ka Ruhango.
Polisi ikorera mu karere ka Nyagatare yataye muri yombi abagabo babiri bo mu murenge wa Nyagatare bakekwaho gutobora iduka rya Tigo maze bakiba ibintu bifite agaciro kangana n’amafaranga arenga miliyoni 17.
Abamotari bongeye kwihanangirizwa kubahiriza amategeko y’umuhanda mu mujyi wa Kigali, kuko impfu nyinshi z’abaguye mu mpanuka zihabera zihitana abari kuri moto kurusha abari mu modoka.
Kuri uyu wa kane tariki 05/07/2012 mu masaha ya saa tanu z’amanywa, abantu 12 barohamye mu kiyaga cya Kivu babiri muri bo bahasiga ubuzima, abandi 10 barohorwa ari bazima.
Maniraguha Deogratias ari mu maboko ya polisi y’akarere ka Rusizi azira gufatanwa ibiro 50 by’urumogi ubwo yageragezaga kurwambukana aruvana muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo tariki 04/07/2012.
Umwana w’umwaka umwe witwa Erica Mukadusabe utuye mu murenge wa Mugesera, akarere ka Ngoma yarohamye mu kiyaga cya Mugesera kuwa mbere tariki 02/07/2012 ahita yitaba Imana.
Mpfabakuze Célestin wo mu murenge wa Karangazi mu karere ka Nyagatare yariwe n’imvubu tariki 29/06/2012 yoherezwa mu bitaro bya Nyagatare.
Abantu 42 biganjemo abasore, inkumi n’abana b’inzererezi bafatiwe mu mukwabu wakozwe mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi mu ijoro rya tariki 02/07/2012.
Nserukiyehe Jean Claude w’imyaka 25 wigaga mu mwaka wa 6 w’amashuli yisumbuye mu kigo cya APADEM yikubise hasi ntawe umukozeho bimuviramo urupfu ubwo yarimo kwiga hamwe na bagenzi be tariki 3/07/2012.
Semanza Anastase wakoraga akazi ko kubungabunga umutekano ku mupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda mu karere ka Burera yishwe n’abaforoderi tariki 02/07/2012 ubwo yari arimo abarwanya kugira ngo abambure forode bari bafite.
Zigiranyirazo Francois w’imyaka 28 yishwe n’abasore babiri bamuziza ko yashatse gukiza umwana bashakaga gusagarira. Hari tariki 01/07/2012, mu mudugudu wa Gitega, akagari ka Ngaru, umurenge wa Nyarusange mu karere ka Muhanga.
Bamwe mu baturiye n’abatuye santere ya Mugu iri mu murenge wa Kagogo mu karere ka Burera baratangaza ko muri iyo santere hakunze kugaragaramo urugomo rukabije rutewe ahanini n’ikiyobyabwenge cya kanyanga.
Nsekanabo Emmanuel uri mu kigero cy’imyaka 25 yasangiye inzoga y’igikwangari na Uwiduhaye Jean Paul bamaze kugisinda bararwana Uwiduhaye afata ibuye irihondagura Nsekanabo amukomeretsa mu gahanga bikomeye.
Niyongabo Philémon w’imyaka 19 y’amavuko yagonze ivatiri mu gitondo cyo kuri uyu wa 01/07/2012 mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza maze umwe mubo ivatiri yari itwaye arakomereka.
Abantu batatu batawe muri yombi na Polisi ikorera mu karere ka Gasabo, tariki 29/06/2012 nyuma yo gufatanwa inoti mpimbano y’amafaranga 5000.
Amaduka abiri yibasiwe n’inkongi y’umuriro mu kagali ka Kiyovu, umurenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge kuwa gatanu tariki 29/06/2012 mu masaha ya saa tanu n’igice z’ijoro maze ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 13 birakongoka.
Impanuka za kompanyi itwara abagenzi ya KBS zikomeje kwiyongera ari nako zihitana abantu, mu ntara y’amajyaruguru, aho kuri uyu wa Gatanu tariki 29/06/2012 batanu baguye mu mpanuka ebyiri zitandukanye hagakomereka umwe, nyuma y’iminsi itatu gusa indi mpanuka yayo ikomereeje batatu bikomeye.