Rusizi: Ibisambo byamwiciye umubyeyi none byanamusenyeyeho inzu

Insoresore zikekwaho gukoresha ibiyobyabwenge zateye mu rugo rwa Habyarimana Aboubakar utuye mu mu murenge wa Kamembe ahazwi kwizina ryo Murushakamba zimusenyeraho inzu, ziranamukubita, zinamwambura amafaranga mu gitondo cya tariki17/08/2012.

Imbarutso y’urwo rugomo ngo nuko Aboubakar ababuza kunywera urumogi hafi y’urugo rwe. Izo nsoresore zikunze kuba ziri mu gishanga bita Rushangamba, hafi y’umujyi wa Kamembe ziraye muri urwo rugo zibasira nyirarwo zimuhindura intere kugeza ubwo polisi imutabariye.

Bimwe mu byangijwe ku nzu ya Habyarimana Aboubakar ni imiryango y’inzu yakuwe n’amadirishya aho bamwambuye n’amafaranga yari afite na telefone igendanwa. Polisi ikihagera yabashije gufata babiri ubu bakaba bafungiwe kuri sitasiyo ya Kamemembe.

Habyarimana wakubiswe akanasenyerwaho inzu.
Habyarimana wakubiswe akanasenyerwaho inzu.

Ikindi twabashije kumenya nuko na nyina w’uyu Habyarimana Aboubakar yishwe n’amabandi amusanze muri uru rugo ndetse na Habyarimana yari amaze amezi atandaru yihagarika akanituma mu nzu kubera gutinya ko ayo ma bandi yamwica nk’uko yishe nyina.

N’ubusazwe abaca muri ako gace bagenda bikandagira kuko hazwi nk’indiri y’amabandi nk’uko bitangazwa n’abahatuye. Barasaba ubuyobozi ko bwabatabara bukirukana ayo mabandi abuza umutekano.

Imyaka ibaye myinshi Rushakamba ifatwa nk’indiri y’ibisambo n’izindi nkozi z’ibibi, ariko nta gihinduka kuko n’imikwabo ihora iba abafatwa nyuma y’igihe gito bafungurwa bagasubira muri izo ngeso.

Babiri bafashwe mu basenye inzu ya Habyarimana bakanamukubita.
Babiri bafashwe mu basenye inzu ya Habyarimana bakanamukubita.

Umunyamabanga shingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe, Rukazambuga Gilbert, avuga ko ikibazo cy’aya mabandi anywera urumogi akanarucururiza muri aka gace bakizi kandi ko bagiye kugifatira ingamba zikomeye kugira ngo ahacike burundu.

Rukazambuga asaba abaturage ko bazajya bahamagara inzego zishinzwe umutekano mu gihe babonye abakora ibyo bikorwa by’urugomo.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka