Gitikinyoni: Impanuka ya moto yahitanye umuntu umwe

Umuntu umwe yitabye Imana undi arakomereka bazize impanuka ya moto yabereye ahitwa ku giti cy’inyoni kuwa mbere tariki 20/08/2012, ahagana mu masaa sita n’igice z’amanywa. Iyo moto yari ihetse abantu babiri igonga imodoka yari ihagaze.

Iyo mpanuka yanabereye imbere gato y’aho abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda no kugenzura ibinyabiziga byinjira n’ibisohoka mu mujyi wa Kigali bakunda guhagarara.

Abayibonye bavuga ko yatewe n’uburangare bw’umumotari waje afite umuvuduko mwinshi maze akikubita mu modoka yari inahagaze itagenda nuko abari kuri moto bikubita hasi umwe bimuviramo urupfu.

Polisi yahise itabara.
Polisi yahise itabara.

Impanuka nyinshi zibera mu mujyi wa Kigali ziterwa n’abatwara za moto kubera kwirukanka, kudakurikiza amategeko agenga umuhanda ndetse no kuba hari abatwara moto batagira ibyangombwa; nk’uko biherutse gutangazwa na Polisi.

Amazina y’uwitabye Imana na mugenzi we wakomeretse ntiyabashije kumenyekana kubera ko Polisi yahise ibajyana kwa muganga.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abamotari bajye bagabanya umuvuduko dore ko umugenzi ariwe ubihomberamo. imana imwakire mubayo.

Ayigasa yanditse ku itariki ya: 21-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka