Nyanza: Umusore akurikiranweho guhohotera umukobwa amusanze mu isoko

Tuyisenge Eric w’imyaka 27 y’amavuko yatawe muri yombi n’inkeragutabara ashyikirizwa polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza tariki 20/08/2012 akekwaho guhohotera umukobwa amusanze aho acururiza imboga mu isoko rya Nyanza.

Usha Eugenie wahohotewe avuga ko yari mu kazi ke abona umusore atazi aho yari avuye ndetse nta n’icyo bavuganye maze atangira kumutera imigeri ndetse n’isombe yasekuraga ayimumenesha hasi imbere y’imbaga y’abantu bari mu isoko.

Abari aho babonye iryo hohoterwa uwo mukobwa yakorewe bahise bitabaza inzego z’umutekano ziza zisanga ari mu maboko y’abacuruzi n’abaguzi bari baje kurema isoko. Uwo mukobwa asobanura ko nta hantu na hamwe aziraniye n’uwo musore.

Agira ati: “Uyu muhungu byantangaje kubona ansanga ku kazi kanjye akampohotera kuko si muzi nawe ntanzi. Nisunze inzego z’umuteakano kugira ngo zindenganure kuko nabonaga ashaka agahanga kanjye kuko nta ngufu twanganyaga nibura ngo tube twahangana”.

Uwo mu kobwa yasabaga ko yakwishyurwa isombe ze uwo musoye yamennye ndetse n’indishyi z’uko yandagajwe muri rubanda.

Tuyisenge ajyanwe kuri polisi. Umukobwa uri inyuma ni Eugenie wahohotewe.
Tuyisenge ajyanwe kuri polisi. Umukobwa uri inyuma ni Eugenie wahohotewe.

Usha Eugènie yakomeje avuga ko kujyana uwo musore mu buyobozi bwa polisi y’igihugu bigamije kugira ngo aveyo amuhaye gasopo amwihanangirize ko atariwe nsina gufi icibwaho urukoma kandi n’ikindi kibi cyaramuka kimubayeho kizagire uwo kibazwa.

Uwo musore nta kintu yigeze atangaza kigaragaza ishingiro ry’ibyo yakoze usibye kuba yavuze ko ufunga atariwe ufungura mu nzira ajyanwa kuri polisi. Yagize ati: “Ndafungwa rimwe cyangwa kabiri ariko ni hahandi nzataha ye”.

Nk’uko ababonaga imyifatire y’uwo musore babigaragaje ntiyari gusa kuko yaketsweho ubusinzi bw’inzoga bitewe n’umwuka wazo wamuturukaga mu kanywa igihe cyose yabaga abumbuye umunwa avuga.

Ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana ni kimwe mu byaha bihanwa n’amategeko y’u Rwanda nicyo gituma buri wese asabwa kugira uruhare mu kurirwanya atungira agatoki inzego z’umutekano aho ryagaragaye.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uwomusore baramubonye

Eshima yanditse ku itariki ya: 20-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka