Ruhango: Babiri batawe muri yombi bazira kurwanira umugenzi muri gare

Mukiza Kazungu uzwi nk’umukarasi muri gare ya Ruhango na Albert ushinzwe gushakira abagenzi sosiyete itwara abantu ya KBS mu mujyi wa Ruhango, bafungiye kuri station ya polisi ya Nyamagana guhera tariki 20/08/2012 bazira kurwanira umugenzi.

Mu gihe cya saa cyenda nibwo umugenzi yageze muri gare ya Ruhango afite umuzigo yari atwajwe n’umunyonzi.

Uyu munyonzi akigera muri gare nk’uko bisanzwe aba basore batangiye gutanguranwa guhambura umuzigo ku igare buri umwe ashaka kuwujyana aho akorera kugira ngo nyirawo aze awukurikiye.

Muri uku gutanguranwa aba basore bageze aho bananirwa kumvikana umwe yanga guharira mugenzi we nibwo habayeho kwitabaza ingumi n’imigeri.

Urusaku rwinshi rw’abakarasi n’abamotari bari bashungereye iyi mirwano, nirwo rwatumye inzego z’umutekano zihagoboka.

Iyi gare iri mu mujyi rwagati, bibangamira abakora umurimo w'ubucuruzi.
Iyi gare iri mu mujyi rwagati, bibangamira abakora umurimo w’ubucuruzi.

Inzego z’umutekano zikihagera, zahise zitwara aba basore bombi bajya kuba bacumbikiwe muri gereza kugira ngo akajagari kari kari muri uyu mujyi ari naho gare iherereye gahoshe.

Abakurikiranye iyi mirwano iba bavuga ko atari ubwa mbere ikibazo nk’iki kihavuka, kuko hari hashize iminsi mike abakarasi barwaniye igikapu cy’umuntu baragica nyiracyo arihanagura.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango, buvuga ko bushakisha uko iyi gare yakwimurwa hagati y’amazu y’ubucuruzi; nk’uko bitangazwa na Twagirimana Epimaque ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Ruhango.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka