“Agasobanuye nako ni ikiyobyabwenge ku bana” - umuyobozi wungirje wa Kayonza

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko amazu yerekana filimi zisobanuye mu Kinyarwanda na yo ari ibiyobyabwenge abantu badaha agaciro ngo batekereze ku ngaruka mbi bifite ku bana b’u Rwanda.

Mutesi Anitha avuga ko mu gihe u Rwanda ruri muri gahunda yo kurandura ibiyobyabwenge burundu, binakwiye ko Abanyarwanda bose batekereza ku ngaruka mbi abana bakunda kujya kureba filimi zisobanuye bahura nazo.

Agira ati “Abana bajya kureba ziriya filimi usanga benshi bari munsi y’imyaka 12, bikababuza umwanya wo gusubira mu masomo ya bo no kugira akandi karimo bafasha ababyeyi. Ikindi ni uko bishobora gutuma bagira umutima mubi wo kwiba amafaranga kugira ngo babone ayo bajyana kureba izo filimi”.

Cyakora hari n’abavuga ko muri ayo mazu hanerekanirwamo filimi z’urukozasoni (porno) bikaba bishobora kugira ingaruka mbi ku mitekerereze y’abana bazireba kuko zatuma bishora mu ngeso z’ubusambanyi; nk’uko umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza akomeza abisobanura.

Mu mujyi wa Kayonza honyine hari amazu yirirwa avugiramo filimi zisobanuye asaga 10.

Inzego z’umutekano muri uwo mujyi ngo zikwiye kugira icyo zikora kugira ngo ubwo bwoko bushya bw’ikiyobyabwenge budakomeza kwangiza imitekerereze y’abana bakiri bato; nk’uko Mutesi Anitha akomeza abivuga.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka