Nyagatare: Umukecuru w’imyaka 70 yanogowemo amaso azira kujugunya ibirozi

Mukakalisa Margaret utuye mu kagari ka Nkoma, umurenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare arwariye mu bitaro bya CHUK nyuma yo gukurwamo amaso n’umugore yari acumbikiye mu ijoro rya tariki 15/08/2012 amuhora kumushinja amarozi.

Umugore witwa Bamurebe wabanaga n’uyu mukecuru ari na we kugeza ubu ukekwaho iki gikorwa cy’iyicarubozo yahise atoroka.

Nyuma y’uko Bamurebe apfakara yazanywe mu rugo rwa mukecuru Mukakalisa kugira ngo babane ariko akimara kuhagera bahise batangira kurebana ay’ingwe kuko ngo yakekwagaho amarozi; nk’uko bitangazwa n’abaturanyi babo.

Abaturanyi bavuga ko intandaro yo kugira ngo Bamurebe anoboremo Mukakalisa amaso yabaye ibirozi uwo Bamurebe yari yarahishe munsi y’uburiri noneho Mukakalisa akaza kubibona akabita mu musarani.

Nyuma yo kubita mu musarane, Bamurebe yahise atangira guhigira Mukakalisa. Umwe mu baturanyi yagize ati “Yaramubajije ati ‘Ibintu byanjye wabitaye hehe?’ Amusubiza ko yabitaye mu musarane ngo Bamurebe amusubiza ko amaso yabibonye atozongera kureba ukundi.”

Aha akaba ari naho abo baturanyi bashingira bavuga ko nta kundi gushidikanya ari we wamukuyemo amaso.

Mukakalisa amaze gukurwamo amaso yagendesheje amaso bita ay’umutima agera ku muryango hanyuma abana baza kumubona mu gitondo bajya kwiga baratabaza.

Abajijwe impamvu atatabaje kugera ubwo bamunoboramo amaso Mukakalisa yabwiye abaturanyi ko uwo mugore yari yamufashe akamubuza ubwinyagamburiro akabura uko atabaza kubera intege nkeya.

Nshimiyimana Thacien, umuganga w’amaso ku Bitaro bya Nyagatare wakurikiranaga uwo mukecuru wari wahageze nyuma yo kunanirwa n’Ikigo nderabuzima cya Tabagwe, avuga ko bagerageje ibishoboka byose ngo barebe ko baramira uwo mukecuru ariko bagasanga birenze ubushobozi bwabo.

Ngo ibitsike by’amaso byose byari ibisebe ku buryo babuze aho bahera. Ibitaro bya Nyagatare byahise bihitamo kumwohereza ku Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).

Kugeza ubu Bamurebe ukekwaho ubu bugizi bwa nabi aho ari ntiharamenyekana cyakora abaturanyi be bakeka ko yambutse akajya mu gihugu cya Uganda ahitwa Mukoni dore ko ari naho yabanje kuba amaze gupfusha umugabo mbere yo kuza kubana na Mukakalisa.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka