Nyamasheke: Umugore afunzwe akekwaho kwica uwo bashakanye

Niyokwizerwa Solange w’imyaka 30 afungiye kuri station ya Polisi ya Kanjongo mu murenge wa Macuba akekwaho kuba yaragize uruhare mu rupfu rw’umugabo we witwa Gahamanyi Uziya w’imyaka 45 y’amavuko rwabaye tariki 15/08/2012 saa sita z’ijoro.

Nyakwigendera Gahamanyi n’umugore we Niyokwizerwa batuye mu mudugudu wa Rugeregere, akagari ka Cyimpindu mu murenge wa Kirimbi bahoranaga amakimbirane barwana akaba ari na ko byagenze mu ijoro rishyira kuri uyu wa gatatu ubwo ayo mahano yabaga.

Intandaro ngo ni uko umugabo yashakaga kugurisha isambu batabyumvikanyeho nk’uko ubuhamya butangwa n’umwe mu baturanyi babo, Nyiragasigwa Verediyana, bubigaragaza.

Abaturanyi babo bari bagerageje kubakiza ubwo barwanaga mbere baza kumvikana bajya mu nzu kuryama, ariko nyuma umugabo yaje gusohoka ajya hanze, umugore we ari na we wahuruje bwa mbere amusanga aho hanze arambaraye mu biti by’imishingiriro byari biharunze.

Byo biti ngo nibyo bari bakoresheje barwana babiterana nk’imijugujugu, dore ko uyu mugabo yari anafite ibikomere ku kibero.

Uyu mugore yagize ati: “…ubwo aza kwambura, amaze kwambura ajya hanze, agiye hanze, hashize umwanya numva ari kuruka, ndambika umwana ku gitanda ndamukurikira, mukurikiye nsanze ari kuruka ubwo njyewe ndatekereza nti banza wenda yaba yanyweye nti reka mpagarare abanze aruke dusubire mu nzu… ”.

Akomeza avuga ko umwana yarize agasubira kumureba mu nzu mu gihe ari kumuha ibere agategereza umugabo agaheba. Ngo yaje kumva umugabo atakiruka abanza kugira ngo yagiye mu bwiherero, nyuma ngo azakumva ikintu kinihira akagira ngo ni ingurube.

Inkuru y’urupfu rw’uyu mugabo yaje kumenyekana mu ma saa saba z’ijoro hanihutirwa gukora ubutabazi ku bufatanye bw’abaturanyi, inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’umurenge.

Mu nama yahuje ubuyobozi bw’umurenge n’abaturage bo muri uwo mudugudu, Bizuru Isaac, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kirimbi yabasabye kwirinda amakimbirane yo mu ngo kuko abyara ubwincanyi n’izindi ngaruka zitari nziza.

Gahamanyi ni Niyokwizerwa bari bafitanye abana batanu, akaba yari umugore we wa kabiri.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka