Gakenke: Umwana afunzwe akekwaho kwica umubyeyi we

Habumugisha Edouard w’imyaka 29 utuye mu Kagali ka Gahinga, umurenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gakenke kuva tariki 17/08/2012 akekwaho gukubita inkoni ise, Ntanturo Elias w’imyaka 55, bikamuviramo urupfu.

Kuwa kane tariki 16/08/2012 mu masaha y’umugoroba, Ntanturo yakubiswe inkoni muri nyiramivumbi hafi y’iwe yikubita hasi kuva ubwo ahita agwa muri koma, ntiyongera kuvuga.

Uyu musaza yajyanwe ku Bitaro Bikuru bya Nemba na ho atatinze kuko yahise yoherezwa ku Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) ari ho yitabiye Imana tariki 18/08/2012 ashyingurwa ku cyumweru.

Habumugisha yatumyeho umubyeyi we ngo naze basangire inzoga mu kabari. Nyuma yo gusangira, Ntanturo yarasezeye asohoka mu kabari atashye iwe, umuhungu we yahise amukurikira, abari mu kabari bamusabye gusoma ku nzoga bari baguze arabyanga; nk’uko byemezwa na Singiranumwe, nyiri akabari.

Singiranumwe yongeraho ko Habumugisha yanyuze mu rugo iwe gufata ikoti ryo kwifubika ariko ubwo yagarukaga mu kabari ntiyaguruka aryambaye.

Habumugisha yari afitanye na se amakimbirane ashingiye ku isambu kuko ise yagurishije umurima mu minsi ishize ubwo yiteguraga kurongora umugore wa kabiri ntibyashimisha umuhungu we.

Uyu muhungu yashinjwaga kandi na se kumwiba ibishyimbo bifite agaciro k’ibihumbi 70 ndetse no gutema ibiti mu ishyamba rye kandi yaramuhaye umunani we; nk’uko Polisi ibitangaza.

Nubwo nta mpamvu izwi neza yihishe inyuma y’urupfu rwa Ntanturo abantu bakeka ko umuhungu we ukekwaho kumwica yashakaga kwigarurira amasambu ye.

Tariki 16/08/2012, undi mwana wo mu Murenge wa Coko mu Kagali ka Nyange yishe ise amuziza amafaranga y’inzu bapatanye kubaka umubyeyi we ngo amuha amafaranga make.

Ingingo ya 151 y’amategeko mpanabyaha y’u Rwanda agena igihano kiri hagati y’imyaka 10 na 15 ku cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake byateye urupfu.

Igika cya kabiri cy’iyi ngingo giteganya igihano cya burundu iyo uwakoze urugomo yabigambiriye cyangwa yabanje gutega igico.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka