Muhanga: Indaya yishwe n’umugabo wari umaze kuyisambanya

Nyiranzabarantumye Doloteya wari usanzwe akora akazi k’uburaya mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga yabonetse yapfuye, bagakeka ko yaba yishwe n’uwari umaze kumusambanya.

Uyu mugore w’abana babiri, yishwe anigishijwe ishuka ye n’umuntu utari wamenyekana mu ijoro rishyira ku wa kane tariki 16/08/2012.

Nyiranzabarantumye ukomoka mu karere ka Karongi yashakanye n’umugabo witwa Habineza babyarana abana babiri, nyuma yaje gutandukana n’umugabo we agana iy’uburaya.

Bamwe mu bakoranaga uyu mwuga w’uburaya basobanura ko tariki 15/08/2012 yumvikanye n’umugabo bavugana amafaranga 3000 kurara ijoro ryose. Kuva ubwo ntibongeye kumubona bakekako yaba yaragiye gusura abana be baba i Musambira.

Ngo buri gitondo baraganira ngo barebe ko nta wabuze cyangwa wagize ikibazo ariko we mu mu gitondo ntibamubonye maze bagira amakenga bafata icyemezo cyo kwica urugi kuko ubusanzwe ngo iyo yagendaga yabasigiraga urufunguzo.

Bakimara gufungura basanze yoroshe umubiri we wose usibye ibirenge afite n’ishuka mu ijosi ukuboko kwe kw’iburyo guhiniye inyuma kandi nta mwambaro yambaye bakeka ko yishwe n’umuntu wari umaze kumusambanya.

Ni ubwa kabiri mu mujyi wa Muhanga havugwa urupfu rumeze nk’uru. Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyamabuye buvuga ko bugiye kongera gushyira ingufu mu ishyirahamwe ry’abavuye mu buraya kugira ngo bugende bucika; nk’uko Jean Baptiste Mugunga, umuyobozi w’umurenge wa Nyamabuye abitangaza.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Yego uburaya si umwuga, hari itegeko ryo kubica,iyo amara kumusambanya namwice? Icyo nicyaha Imana iza gihanira uwo mwicani.

Mugabe yanditse ku itariki ya: 21-08-2012  →  Musubize

uburaya si umwuga!!!

kazini yanditse ku itariki ya: 20-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka