Rusizi: Yataye umwana mu musarani

Umukobwa w’imyaka 25 witwa Mwangaza Manyuku ukomoka mu karere ka Kicukiro yataye umwana we mu musarani wo muri gare ya Rusizi mu masaha ya saa sita z’amanwa tariki 15/08/2012.

Uwo mukobwa wari ufite inda y’amezi ane ngo yari aje kureba uwamuteye inda i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kugira ngo amubwire ko yarwaye abitewe n’inda.

Ubwo yagarukaga saa sita n’igice yasabye ushinzwe isuku y’imisarani kumwereka ubwiherero ariko ngo yabonaga agenda yunamye ageze mu musarani atindamo cyane.

Akivamo ngo yahise yurira imodoka ijya i Kigali ubwo uwo musore ushizwe isuku yakubiswe n’inkuba asanga umwana mu musarani n’amaraso menshi ahita ahamagara Police arinabwo yahise anamwikurira mu modoka.

Manyuku yahise ajyanwa kwa muganga.
Manyuku yahise ajyanwa kwa muganga.

Gusa wo musarani wari uwakizungu ku buryo umwana atagiye hasi cyane arinabyo byatumye agaragara bakimukuramo basanze inda yari ikiri ntoya aho nawe yavuze ko yari iyamezi ane. Police yahise imujyana mu bitaro kugira ngo adakomeza kuvirirana bityo akaba yagira ikibazo.

Mwangaza avuga ko atari yagabiriye gukuramo inda ahubwo ko ari uburwayi bwabiteye ariko nk’uko bitangazwa na Ndayishimiye Theogene ushinzwe isuku ngo abona ari ukujijisha kuko yari kubivuga bakamufasha aho guta umwana mu musarani.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka