Damascene Uzabakiriho ukora umurimo w’ubumotari mu mujyi wa Rusizi yafatiwe mu rugo rwa mugenzi we arimo amusambanyiriza umugore saa tanu z’ijoro rishyira tariki 16/07/2012 .
Nizeyimana Aniseti w’imyaka 33 utuye mu kagari ka Nyakerera mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kirehe yamaze igihe kinini yarahungiye mu karere Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo yihisha kubera ko yakekwagaho gucuruza urumogi.
Nakurinde Manasse w’imyaka 42 utuye mu mudugudu wa Kamabuye akagari ka Kinazi, umurenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango, yashatse kwiyahura tariki 17/07/2012 ngo kuko umugore we Uwimana Clarisse amaze iminsi amusuzugura.
Murwanashyaka Jean Paul w’imyaka 21 uturuka mu murenge wa Kabatwa mu karere ka Nyabihu aracyekwaho kwica umugabo w’imyaka 42 witwa Sebahizi Yotham mu ijoro rishyira tariki17/07/2012 mu kagari ka Kora mu murenge wa Bigogwe.
Umuyobozi w’ingabo mu karere ka Rusizi, Major Mazuru, yasobanuriye abayobozi b’inzego z’ibanze mu mirenge ya Rwimbogo, Nzahaha, Gashonga na Nyakarenzo mu karere ka Rusizi ko nta ngabo z’u Rwanda ziri muri Kongo nk’uko babyumva ku maradiyo yo muri Kongo.
Abantu 11 bo mu murenge wa Mukindo mu karere ka Gisagara batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu iraswa ry’umugabo witwa Alexandre Nkuliza agahita yitaba Imana tariki 15/07/2012 saa sita z’ijoro.
Ntahorugiye Jean Baptiste wo mu kagari ka Kagina, umurenge wa Mukama mu karere ka Nyagatare afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gatunda kuva tariki 13/07/2012 ashinjwa gutema ku kaboko umuhungu we Tumusangire ufite imyaka 23 y’amavuko bapfa amakimbirane yo mu muryango.
Munyanziza Cyriaque utuye mu murenge wa Gatumba mu karere ka Ngororero yakubiswe n’umuhungu we Nshimiyimana bita Kanihili amuziza ko amusabye ko bishyura inyama bari bikopesheje.
Imodoka ya sosiyete Impala Expess itwara abantu yagonze umwana w’imyaka irindwi ubwo yambukaga umuhanda avuye ku ishuri mu kagali ka Kamurera mu murenge wa Kamembe akarere ka Rusizi tariki 16/07/2012 saa sita z’amanwa.
Nicolas Busoro w’imyaka 35, umwarimu kuri College Karambi yo mu murenge wa Kabagari akarere ka Ruhango, afungiye kuri polisi ya Kabagali akarere ka Ruhango akekwaho gufata umwana w’imyaka 9.
Kabayiza Jerome ukomoka mu karere ka Nyanza afungiye kuri station ya polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango azira gucukura inzu y’umusirikare witwa Lt Felix wo mu kagari ka Munini umurenge wa Ruhango akarere ka Ruhango.
Nsengiyaremye Anaclet, w’imyaka 18, utuye mu kagari ka ninzi, umurenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke yakomerekejwe ku irugu na Ndayizeye ubwo bari mu kabari ka Desire ahitwa mu Rugabano ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 15/07/2012.
Munyaneza Emmanuel w’imyaka 24 yakubiswe ingumi ku zuru na Bizimana Emmanuel ucururiza muri Gare ya Ruyenzi ahita agwa muri koma ku mugoroba wa tariki 15/07/2012.
Umugore w’imyaka 28 yatawe muri yombi tariki 11/07/2012 na Polisi ikorera mu karere ka Nyarugenge azira gutanga ruswa ku mupolisi mukuru kugira ngo umugabo we arekurwe.
Imodoka yo mu bwoko bwa Rukururana yagonze umuntu wambaye ubusa mu mudugudu wa Runyanzige, akagali ka Gasoro, umurenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza ahita ahasiga ubuzima tariki 14/07/2012 ahagana saa kumi n’igize z’umugoroba.
Pasiteri Karikofi Eraston Rwidegembya w’imyaka igera muri 84 wari utuye mu kagari ka Kigoma, umurenge wa Ruhango, akarere ka Ruhango, yagonzwe n’imodoka ya sosiyete Volcano Express itwara abagenzi tariki 12/07/2012 apfira mu nzira ajyanywe kwa Mugangana.
Umurambo w’umwana uri mu kigero cy’imyaka 11 y’amavuko warohamye mu kiyaga cya Burera kuwa Gatatu w’iki cyumweru, wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 14/07/2012, nyuma y’iminsi Polisi irinda icyo kiyaga iri kuwushakisha.
Umugabo witwa Jean de Dieu Ingabire yatemye abantu babiri harimo n’umugore we abaziza impamvu na n’ubu atarabasha gusobanura, kuko avuga ko atazi icyabimuteye. Abatemwe bo kugeza ubu barakivuza ibyo bikomere.
Nkundabagenzi Célèstin w’imyaka w’imyaka 70 wari utuye mu mudugudu wa Karambi, Akagali ka Mbuye, Umurenge wa Kibilizi mu karere ka Nyanza basanze umurambo we munsi y’isambu ye yapfiriye mu mugende unyuramo amazi.
Ubwo Mukaremera Béatrice na Mukamugema batuye mu karere ka Nyanza barwanaga mu ijoro rishyira tariki 12/07/2012 bapfa amafaranga y’ubukode bw’inzu, umwe yafashe isuka ashaka kuyikubita undi ifata umwana wari hafi yabo iramukomeretsa.
Mu gitondo cya tariki 12/07/2012, Polisi ikorera mu karere ka Gakenke yataye muri yombi abantu 10 batuye mu murenge wa Kamubuga, akarere ka Gakenke bafatanwe amakarito 12 n’imifuka itatu y’inzoga ya “African Gin”. Mu gitondo cy’umunsi wabanje, umusore w’imyaka 28 nawe yarafunzwe azira kwiba inkavu 10.
Inama y’umutekano yaguye y’akarere ka Nyamasheke yabaye tariki 11/07/2012 yafashe ingamba zo kwegera abaturage bakabasobanurira uko bakwiye kwitwara ngo birinde impanuka y’umuriro cyane cyane muri ibi bihe by’impeshyi.
Umusore witwa Murwanashyaka Faustin, ubwo yavaga ku Gisenyi ataha iwabo mu karere ka Nyamagabe, yageze muri gare ya Muhanga ahahurira n’abatekamutwe batatu bamutwara amafaranga ibihumbi 41 na telephone ntiyarabukwa.
Polisi ikorera mu karere ka Nyagatare, tariki 08/07/2012, yatawe muri yombi abantu batatu bakekwaho kugurisha ibiti byitwa “umushikiri” mu gihugu cya Uganda.
Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Muhanga kuri uyu wa kabiri tariki 11/07/12, yamennye ibiyobyabwenge byiganjemo inzoga z’inkorano bifite agaciro ka miliyoni zirenga esheshatu.
Mukansengimana Collette w’imyaka 21 y’amavuko utuye mu mudugudu wa kirundo, akagali ka Butara, umurenge wa Kigoma, akarere ka Nyanza yatawe muri yombi na polisi y’igihugu akekwaho kuvanamo inda abigizemo uruhare.
Kuwa kabiri tariki 10/07/2012, mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo habereye imyigaragambyo y’abagore b’abasirikare bamagana Leta bavuga ko ireka abagabo babo bagapfa ari nako bavuma Abanyarwanda.
Nkurunziza Pierre w’imyaka 35 afungiye kuri station ya polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango guhera tariki 07/07/2012 akekwaho kuba ari we warashe umumotari warasiwe mu karere ka Ruhango itariki 30/05/2012.
Umugabo yanyoye zo mu bwoko bwa Mitzing mu kabari k’uwitwa Rugerinyange François kari mu mujyi wa Nyanza agenda atishyuye maze arakubitwa ahinduka intere tariki 10/07/2012.
Umusore w’imyaka 28 yatawe muri yombi na Polisi ikorera mu karere ka Nyarugenge akekwaho kwiba insinga z’umuriro w’amashyanyarazi z’ikigo cy’igihugu gishinzwe amashyanyarazi, isuku n’isukura (EWSA) cyo ku Muhima agambiriye kuzigurisha.