Musanze: Yatawe muri yombi azira kujugunya umwana w’iminsi ine

Umugore witwa Nyirakaje Florida yatawe muri yombi na polisi mu karere ka Musanze akekwaho icyaha cyo kujugunya umwana w’iminsi ine mu bihuru.

Polisi y’igihugu ivuga ko umugabo witwa Jado Fils Kamari ariwe wabashije gutabara uyu mwana, ubwo yari agiye kwahira ubwatsi bw’amatungo ye maze akumva ari kurira ahagana mu ma saa tatu tariki 16/08/2012.

Uyu mubyeyi gito w’imyaka 40, ngo yabyaye umwana we wa cyenda tariki 12/08/2012, dore ko afite abandi umunani, maze ajya kumujugunya mu bihuru biri nko muri kilometero kimwe uvuye aho atuye mu kagali ka Birira.

Nyirakaje wataye umwana.
Nyirakaje wataye umwana.

Iperereza rya polisi ryasanze uyu mwana wajugunywe atari ahuje se n’abandi umunani, kuko se w’aba afungiye muri gereza nkuru ya Kigali ku byaha bya Jenoside. Abajijwe impamvu yajugunye umwana yibyariye, Nyirakaje yasubije ko yabitewe nuko umwe mu bana bandi umunani yamubwiye ko adashaka ko uwo mwana abana nabo.

Ati: “byabaye ngombwa ko nubahiriza icyifuzo cy’abana banjye, mpitamo kumujyana mu gihuru nkazajya mba ariho njya kumwonkereza”.

Umuvugizi wa polisi y’igihugu, Supt. Theos Badege, yamaganye iki gikorwa cya kinyamaswa, aboneraho gusaba abaturanye kuba ijisho rya mugenzi we, ndetse no gutanga amakuru ku buryo bwihuse.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka