Gakenke: Buji yatwitse inzu kubera ubwumvikane buke hagati y’umugabo n’umugore

Ubwumvikane buke hagati y’umugabo n’umugore bo mu Murenge wa Gakenke bwatumwe umugabo asiga buji mu cyumba cy’uruganiriro ajya kuryama maze itwika igice kimwe cy’igisenge cy’inzu mu ijoro tariki 16/08/2012 .

Umugabo witwa Rwandarugari Jean Damascene w’imyaka 40 yarwanye n’umugore we, Nyiratebuka Angelique w’imyaka 42 bapfuye ko amushinja ko yabyaranye umwana n’umuturanyi; nk’uko bitangazwa na Rukundo Jean Damascene, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Buheta.

Abaturanyi baratabaye barabakiza maze umugore n’abana bajyanwa gucumbikirwa ku mukuru w’Umudugudu wa Murambi. Umugabo yasigaye mu rugo aza kujya kuryama ariko asiga buji mu cyumba cy’uruganiriro.

Iyo buji yatwitse intebe z’imisego n’ibipapuro byari bisandaye mu nzu kubera kurwana, icyumba cy’uruganiriro n’ibikoresho byo mu nzu birimo ameza n’intebe birakongoka ariko ku bw’amahirwe abaturanyi bazimya umuriro inzu yose itarashya na nyir’urugo arokoka gutyo.

Uyu muryango ufitanye abana bane utuye mu Mudugudu wa Murambi, Akagali ka Buheta mu Murenge wa Gakenke.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka