Barifuza ko hakoreshwa ingabo zo muri Afurika mu gukemura ikibazo cya Kongo

Abaminisitiri b’ingabo hamwe n’izindi nzego z’umutekano z’ibihugu bihuriye mu karere k’ibiyaga bigari bari mu nama yiga ku kibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Kongo basabye ko hakoreshwa ingabo zo mu bihugu by’Afurika mu kurinda umupaka w’u Rwanda na Kongo.

Muri iyo nama y’iminsi ine yasojwe tariki 16/08/2012, abari bayirimo banasabye ko akanama gasanzwe gahuza u Rwanda na Kongo mu kugenzura umutekano hagati y’ibihugu byombi hakiyongeramo n’ibihugu bihuriye mu nama mpuzamahanga y’ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari mu rwego rwo gukuraho ibihuha bishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23.

Umuvugigizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Nzabamwita avuga ko kwitabira iyi nama k’u Rwanda ari uguharanira amahoro y’u Rwanda na Kongo kuko imitwe yitwaza intwaro ibarizwa mu burasirazuba bwa Kongo ihungabanya umutekano w’ibihugu byombi.

Avuga ko abaturage ba Kongo batagombye kugendera ku bihuha babwirwa na bamwe kuko u Rwanda ruhangayikishijwe n’umutekano w’akarere.

Ubwo abaminisitiri b’ingabo, abagaba b’ingabo z’indi mpuguke mu bya gisirikare bari muri iyo nama, hanze abagore b’Abanyekongo bari mu myigaragambyo yo kwamagana ko u Rwanda, Burundi na Uganda batakwitabira iyi nama kubera babishinja gufasha umutwe wa M23.

Iki kibazo cy’uko Abanyekongo bakomeje gufata u Rwanda nk’igihugu gitera inkunga umutwe wa M23 bituma Abanyekongo bahohotera Abanyarwanda bajya muri Kongo.

Mu mpera z’icyumwe gishize, Abanyarwanda batandatu bo mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi bahohotewe n’insoresore z’Abanyekongo mu mujyi wa Bukavu tariki 11/08/2012 aho bakubiswe ndetse bamburwa na bimwe mu bicuruzwa bari bagiye gucuruza.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Erega uko bakora kose abakongomani ntibateze gukunda abanyarwanda bashaka urwitwazo naho ubundi nugucunga cyane,konumvishe batangiye gushishikariza insoresore kwinjira igisirikre ahaaaaaaaaa

chris yanditse ku itariki ya: 17-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka