Muhanga: Polisi yataye muri yombi babiri mu bakekwaho kugaba ibico cy’ubugizi bwa nabi

Polisi y’igihugu yataye muri yombi abagabo babiri bacyekwaho kugira uruhare mu bugizi bwa nabi bwibasiye abantu mu karere ka Muhanga, nyuma y’itemwa ry’abantu rigamije gukomeretsa rimaze iminsi rihavugwa.

Mu minsi ishize muri aka karere hamaze iminsi hatemwa abantu batandukanye, bamwe bigenderaga mu nzira cyangwa se babasanze mu ngo zabo. Ariko icyari cyihishe inyuma y’urwo rugomo cyari kitaramenyekana.

Byatangiye mu byumweru bibiri bishize ubwo ahitwa i Gahogo mu murenge wa Nyamabuye, abantu bataramenyekana neza bafataga imipanga bagatema inkeragutabara zigera kuri zirindwi.

Urwo rugomo rwaraye rukomeje mu ijoro ryakeye, ubwo abandi bantu babiri baterwaga nabo bagatemwa n’abagizi ba nabi. Umwe bamutemye mu mutwe undi bamutema ku kaboko.

Gusa nta wigeze apfa kuko ababatemye bashobora kuba babigiriraga nkana bagamije gukomeretsa gusa, nk’uko umwe muri abo batemye yabitangarije Kigali Today. Yagize ati: “Ntawe bambura, nta n’uwo bashimuta, baratema bakagenda”.

Yakomeje avuga ko mu minsi ishize yatangatanzwe n’abantu batatu, agerageje kubarwanya ngo yiruke abacike bamurusha ingufu. Yavuze ko uko yababonye bari bafite umugambi bashaka kugeraho ariko utari uwo kwica.

Ati: “Barantangiriye nshaka kunyura ku ruhande baransatira ngira ngo ni abajura. Narababwiye nti niba ari amafaranga mushaka reka mbahe ayo mfite mundeke nikomereze. Umwe muri bo yankubise inkoni nitura hasi mvuza induru, undi ahita ankubita umupanga mu gahanga”.

Spt. Theos Badege, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, yatangaje ko bamaze guta muri yombi abantu babiri bakekwaho kuba inyuma y’ibyo bikorwa. Supt. Badege yavuze ko ibyo bafatanywe ari byo byatumye bakekwa.

Ibyo bibaye mu gihe abaraye batemye abantu babiri muri ako gace bateshejwe n’abashinzwe umutekano bafatanyije n’abaturage na Polisi.

Hagati aho iperereza riracyakomeje ndetse no kuri uyu wa mbere tariki 20/08/2012, inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano ziriwe mu nama y’umutekano mu rwego rwo gufatanya ngo icyo kibazo kibonerwe umuti ku buryo budasubirwaho.

Ku kibazo cy’abarara irondo Polisi ivuga ko nta ntwaro yabaha n’ubwo nabo bashobora gusagarirwa, ariko ikongeraho ko izajya ibafasha kunganirwa n’abashinzwe umutekano.

Christian Mugunga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Nakaga ka gwiriye urwanda.uretse gusenga ntakindi cyarengera urwanda.

rugendo yanditse ku itariki ya: 22-08-2012  →  Musubize

wowe wiyise Umusaza, ihangane kuko ntawikanira umugisha w’undi..

ivubi yanditse ku itariki ya: 21-08-2012  →  Musubize

sha ntantakimwe nzemera kijyanye na POLICE kuko ndabona ibyo bakorera abapolice babo ari dange! kubona abantu binjirira rimwe mu gipolice umwe akaba imbwa undi akazamuka kandi nta nivaux y’amashuri umurusha!!! birababaje!!!!!!!!!

umusaza yanditse ku itariki ya: 21-08-2012  →  Musubize

Mwaramutse, rwose turashima Police yacu ibikorwa byiza iri gukora.Aliko turasaba afande kumuvugizi wa Police na twe abaturage atubere umuvugizi turasaba adusabire Abamuyobora ko itegeko geko ryo guhana umuntu wihaniye rivaho nimba abantu nkabo bafashwe twebwe abaturage twabihanira byintanga rugero naho ibyo kugendera kumategeko mpuzamahanga twihanira abatugirira nabi bikavaho nambere ayo mahanga ntacyo amaze kuri twe ni ayo kudutesha umutwe.Nkurugero rwoguhana twajya tubatera ipasi mukwaha mukibuno mbese ahantu bazajya bibuka ko bigeze kugira nabi bakabihanirwa ariyo mpamvu bahanwe uko .Kubwibyo mbona izo ngeso badukanye baretse tukabihanira byacika tugiye tubihanira biyntangarugero mugire amahoro tube maso izo ngegera tuzihashye zo kamesa ingobyi yazihetse.

yanditse ku itariki ya: 21-08-2012  →  Musubize

MAKUBA yanditse ku itariki ya: 21-08-2012  →  Musubize

let’s all pray for our Rwanda

Ger ka yanditse ku itariki ya: 21-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka