Ibikorwa bya Community Policing bikomeje gutanga umusaruro

Community Policing yashyizweho mu rwego rwo guhanahana amakuru ku bibazo byose byabangamira umutekano, iragenda igaragaza kugera ku ntego yayo, harimo gufasha kurandura ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge rimaze kuba ikibazo n’ihungabanya umutekano.

Ibikorwa binshi nk’ibyo bigambiriye kubuza umudendezo w’abaturage bisaba uruhare rwa buri wese kuva ku nzego z’umutekano, inzego z’ubuyobozi n’abaturage, kugira ngo urugamba rwo kubihashya rubashe gutanga umusaruro.

Urugero ni kuwa Gatandatu tariki 18/08/2012, aho Polisi yataye muri yombi uwitwa Ernest Dufatanye, utuye mu karere ka Ngororero mu murenge wa Bwira afite utuzingo 86 tw’urumogi.

Ifatwa ry’uyu mugabo ryaturutse ku bufatanye hagati y’abagize Community Policing Committees n’inzego z’umutekano, biturutse ku guhanahana amakuru.

Polisi y’igihugu itangaza ko hagendewe ku mubare w’abantu batawe muri yombi bifitanye isano n’ibiyobyabwenge, ubukangurambaga bwakozwe n’ibindi, byerekana ko abaturage bamaze kumenya ububi bw’ibiyobyabwenge.

Ikavuga ko abenshi basigaye batanga amakuru mu rwego rwo kurandura ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Ingaruka z’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge zigera ku byiciro byose by’abaturage cyane cyane urubyiruko.

Bigira kandi ingaruka ku bukungu bw’igihugu, uburezi, ubuzima tutibagiwe guteza umutekano muke imbere mu gihugu aho usanga hari ibyaha bituruka ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bigaragara nk’ihohoterwa rikorerwa mu ngo, ubujura, ubwicanyi n’ubusambanyi..

Polisi y’igihugu isaba buri wese kugira uruhare mu guhashya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge batanga amakuru. inashima uruhare rw’abaturage mu kubihashya inabasaba gukomeza gushyiramo imbaraga.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka