Nyanza: Yarumye izuru murumuna we amuziza ko amufitiye ideni ry’ibihumbi 40

Rwabuzisoni Damascène w’imyaka 32 y’amavuko, ku mugoroba wa tariki 18/08/2012, yadukiriye murumuna we witwa Nzayisenga Augustin amukomeretsa izuru amurumye biturutse ku ideni yari amufitiye ry’ibihumbi 40 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Busoro abo bavandimwe bombi bari batuyemo buvuga ko Rwabuzisoni Damascène ubu ufungiye kuri poste ya Polisi iri mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza yarumwe izuru na murumuna we ku buryo bukomeye.

Intandaro y’ubwo bugizi bwa nabi ni ideni ry’ibihumbi 40 by’amafaranga y’u Rwanda Rwabuzisoni Damascène avuga ko yishyuzaga murumuna we ariko we ntagaragaze ubushake bwo kuyamuha; nk’uko yabitangarije ubuyobozi bw’umurenge wa Muyira ubwo yari yamaze gufatwa.

Nzayisenga Augustin wakomerekejwe yajyanwe mu Kigo nderabuzima cya Nyamiyaga kiri muri uwo murenge kugira ngo abaganga bakurikirane iby’icyo gikomere yatewe na mukuru we.

Rwabuzisoni avuga ko uwo murumuna we Nzayisenga yamwishyuzaga iryo deni akamubwira nabi hejuru y’amafaranga ye. Ku nshuro ya nyuma amwishyuza ngo yongeye kumubwira nabi maze niko kumutura umujinya we wose yari afite amuruma izuru.

Gasore Clement, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muyira, asaba abaturage batuye uwo murenge kureka kwihanira ahubwo mu gihe havutse ikibazo kikajya gishyikirizwa inzego cyagenewe gukemukiramo bitarinze kubyara amakimbirane kugeza n’ubwo umuvandimwe ashaka kwivugana uwo bonse ibere rimwe.

Inzego z’ibanze z’ubuyobozi kimwe n’inteko z’abunzi zibereyeho kunga abantu bose bafite ibyo bapfa kandi ibyabatezaga amakimbirane bigakemuka mu mahoro nta ngaruka na mba bisigiye abayagiranye.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka