Gakenke: Ikamyo yagaramye mu muhanda bose basohokamo ari bazima

Ikamyo yo mu bwoko bwa FUSO yakoze impanuka ku wa kane tariki 16/08/2012 saa cyenda n’igice z’igicamunsi igarama mu muhanda mu ikoni riri mu metero nkeya uvuye ku gasentere ka Base, umurenge wa Gashenyi umushoferi na kigingi barimo basohokamo ari bazima.

Iyo kamyo ifite puraki RAB 462 C yari ipakiye ifumbire y’inkoko ivuye mu karere ka Kamonyi yerekeza mu karere ka Gakenke.

Ikamyo ntacyo yabaye uretse kumeneka ikirahuri (Photo: N. Leonard).
Ikamyo ntacyo yabaye uretse kumeneka ikirahuri (Photo: N. Leonard).

Rugenyeka Louis w’imyaka 55 wari utwaye iyo kamyo atangaza ko ageze mu ikoni yagiriyemo impanuka, imodoka yamukuruye ava mu mukono we igarama mu wundi mukono bitewe n’imifuko yari ipakiye uruhande rumwe.

Uyu mushoferi umaze imyaka 34 atwara imodoka asobanura ko ari bwo bwa mbere akoze impanuka kuko yirinda kwiruka iyo atwaye.

Ikamyo yagaramye mu wundi mukono w'umuhanda (Photo: N. Leonard).
Ikamyo yagaramye mu wundi mukono w’umuhanda (Photo: N. Leonard).

Ikamyo ntabwo yangiritse ku buryo itasubira mu muhanda uretse ikaruhuri cy’imbere (pare-brise) cyamenetse kigashwanyagurika.

Mu mpera z’ukwezi kwa karindwi, abanyeshuri batandatu bajyaga mu biruhuko mu mujyi wa Kigali bavuye ku ishuri mu karere ka Musanze bakomerekeye bikomeye mu mpanuka ya bisi ya KBS yabuze feri imanuka i Buranga ku bw’amahirwe umushoferi abasha kuyegeka ku mugunguzi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka