Kirehe: Abasore 14 bafunzwe bazira guteza umutekano muke

Abasore 14 bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kirehe bazira guteza umutekano muke aho batuye mu kagari ka Muganza mu murenge wa Gatore. Aba basore biyita abamoke kubera ko babibonye muri filime.

Ndagijimana Theophile atuye mu kagari ka Muganza mu murenge wa Gatore avuga ko bamwise umumoke kubera ko babonaga akunda gukina umukino wa kungufu bakavuga ko akina nk’abamoke babonye muri filime.

Avuga ko ibyo byatumye abasore batuye muri aka kagari bose biyita abamoke. Iri zina niwe babanje kujya baryita nyuma bifata abasore bose batuye muri ako kagari. Ndagijimana avuga ko umukino wa kungufu yawigiye Uganda.

Aba bahuriye muri iyo gurupe kubera akazi bakora k’ubunyonzi. Mbere yo kuba abanyonzi babanje kuba abakarani.

Ubuyobozi bwa polisi mu karere ka Kirehe, buvuga ko aba basore batezaga umutekano muke; umuturage wabavugagaho gake bahitaga bangiza inzina ze.

Ubuyobozi bwa polisi bufatanyije n’inzego z’ibanze bwafashe umwanzuro wo kuba bucumbikiye aba basore kugira ngo bakurikirane ikibazo cyabo.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka